RIB yagaruje miliyoni 15 Frw zibwe n’abateka imitwe kuri telefoni

Ibi bibaho kenshi: ukaba uri mu turimo twawe, ukabona nimero utazi iraguhamagaye ikubwira ko yakuyoborejeho amafaranga ugasabwa kuyasubiza, cyangwa bagatera ubwoba ko bafungisha compte ye ya Mobile Money! Hari igihe kandi uhamagara yigira umukozi w'ikigo cy'itumanaho runaka, aho adatinya kwiyita nk'ukorera MTN kandi ahamagaje Aitel-Tigo! Ibi ndetse n'ibindi biba bigamije gucucura uwo bahamagaye. Nubwo bimeze bityo, hari abo bayatwara bagasigara baririmba urwo babonye.

Sep 8, 2025 - 17:37
 0
RIB yagaruje miliyoni 15 Frw zibwe n’abateka imitwe kuri telefoni

Uwitwa Mikwiye Froduard yanditse kuri X ati: “Nanjye baherutse kuntwara 242,000 kuri Mocash, nsigara nishyura!” Si we wenyine kuko abantu benshi batekerwa iyi mitwe.

Gusa ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’izindi nzego, beretse itangazamakuru abantu 26 bakurikiranyweho ubu bujura bukorwa kuri telefoni. Ndetse RIB ivuga ko yagaruje amafaranga agera kuri miliyoni 15 Frw, inafatira imitungo ikomoka kuri ubwo bwambuzi ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, irimo: amasambu, amatungo na telefoni zifashishwaga.

Aba batawe nuri yombi barimo  abakoresha amayeri atandukanye harimo kwiyitirira ibigo by’itumanaho, bagahamagara umuntu cyangwa bakamwoherereza ubutumwa bugufi bakamusaba kugira imibare akanda kuri telephone ye.

Hari abashukana bakabeshya ko bayobeje amafaranga bagasaba umuntu kuyabasubiza, cyangwa bagatera ubwoba ko bafungisha konti ya momo y’uwo bashaka kuyatwara, ndetse n’andi mayeri menshi bakoresha.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’icyaha cy’iyezandonke.

Umwe mu bakoresha uribuga rwa X yitwa Pilipili, yasabye ko aho gufungwa bajya bahabwa gukora imirimo ifitiye inyungu igihugu.

Yagize ati:" Aba bantu mwagiye mubaha imirimo ifitiye igihugu akamaro Urugero: aho kubashyira muri prison ngo bicare barye, bakabaye bafungiye ahantu kuburyo mugitondo babyuka bahinga nko mu bishanga ntituzongere kubura imboga. Bahinze nk'imyaka  3, bavayo batacyiba."

Nimugihe raporo y’umwaka w'ubucamanza 2024-2025 igaragaza ko ibyaha byo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya byari 1,659.

Undi witwa Indebakure y'igisaka yunze mo ati:" Abo baratuzengereje nibakanirwe urubakwiye. Gusa harimo abatazi ubwenge, batuburisha telephone irimo simu ya Airtel Kandi babeshya ko ari abakozi ba MTN."

RIB yongeye gusaba abaturage kugira amakenga no kwima amatwi ababahamagara biyitirira ibigo by'itumanaho bakabasaba kugira imibare runaka bakanda kuri telefone zabo.

Iranaburira abafite imigambi yo kwishora muri ibi byaha kuyireka bagashaka imibereho mu buryo bukurikije amategeko.