Hatangajwe impinduka mu mikino ya Super Cup zirimo n’ibihembo
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje impinduka zashyizwe mu mikino ya Super Cup 2025, zirimo kongera ibihembo ku makipe azaryegukana ndetse n'amakipe azaryitabira. FERWAFA yavuze ko ikipe izegukana iri rushanwa izahembwa miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda, iya kabiri ihabwe miliyoni 10 Frw.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro abayobozi muri FERWAFA bagiranye n'itangazamakuru ku wa mbere, ku wa 22 Ukuboza (12) 2025. Imikino irimo izahuza APR FC na Rayon Sports mu bagabo ndetse na Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC mu bagore, izatangira ku wa 10 Mutarama (10) 2026.
Gusa FERWAFA yatangaje impinduka mu bihembo bizahabwa amakipe azegukana Super Cup 2025, aho iya mbere izahabwa miliyoni 20 Frw na miliyoni 10 Frw ku ya kabiri.
Ubusazwe ikipe ya mbere mu bagabo yahabwaga miliyoni 10 Frw, naho iya kabiri ikagenerwa miliyoni 5 Frw. Ni mu gihe mu bagore iya mbere yahembwaga miliyoni 5 Frw, iya kabiri igatahana miliyoni 3 Frw.
Mugisha Richard; Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, yavuze ko mu mikino ya Super Cup hazakurikizwa amategeko asanzwe agenga amarushanwa mu Rwanda aho umukinnyi ufite ‘license’ azemererwa gukina ndetse amategeko agenga abanyamahanga akaba ari yo azakurikizwa.
Yanavuze ko mu gutegura umukino wa Super Cup, banaganiriye n’amakipe uko bazayagenera ku mafaranga azinjira ku kibuga.
Yagize ati: “Twemeranyije ko tuzafatanya mu bukangurambaga. Amafaranga azavamo havuyemo ibyakoreshejwe, hazavaho uburyo bwo kubashyigikira. Ku mukino nyirizina hari abari kudusaba kwiyamamaza. Uko byiyongera ni uko bizagenda bigera ku bo bireba.”
Bonnie Mugabe; Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yavuze ko hari kurebwa n'uko amakipe yitabira Super Cup yakwiyongera. Mu gihe ubusanzwe umukino uhuza ikipe yegukanye Shampiyona y’u Rwanda n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Ati: “Amatike arajya hanze mu minsi itarenze 3. Biraba biri mu buryo ku buryo uwishyura mbere biza kumworohera.”
Yanavuze ko mu mikino ya Super Cup hazakurikizwa amategeko asanzwe agenga amarushanwa mu Rwanda, aho umukinnyi ufite ‘license’ azemererwa gukina, ndetse n’amategeko agenga abanyamahanga akaba ari yo azubahirizwa.
Bonnie Mugabe; Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yavuze ko hari kurebwa uko amakipe yitabira Super Cup yakwiyongera.
Yagize ati “Turi gutekereza n’uko yava ku makipe abiri, akaba 4 cyangwa 8. Byose bizaterwa n’igihe n’ibikorwa bizaba bihari.”
Ubusanzwe Super cup umukino uhuza ikipe yegukanye Shampiyona y’u Rwanda n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Nubwo bimeze bityo, biteganyijwe ko umukino wa mbere uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC uzakinwa saa Cyenda, mu gihe uwa APR FC na Rayon Sports uzakinwa saa 18:30.
@RBA
Kinyarwanda
English

