Umujyi wa Kigali wahinduye uburyo bwo gufasha abaturage kwiyubakira imihanda

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwahinduye uburyo bwakoreshwaga mu bufatanye n’abaturage mu kubaka imihanda, aho aho abaturage batanganaga 30% by’ingengo y’imari iteganyijwe mu kubaka uwo muhanda noneho Umujyi ukunganira 70%. Ubu abaturage bazajya batanga 50%.

Mar 7, 2026 - 21:09
 0
Umujyi wa Kigali wahinduye uburyo bwo gufasha abaturage kwiyubakira imihanda

Ubu buryo bushya bwatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Fulgence Dusabimana, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muganda udasanzwe wo kubaka umuhanda mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Dusabimana yavuze ko izi mpinduka zatewe n’ubusabe bw’abaturage benshi bagaragaje ko bifuza gufashwa kubaka imihanda mu bice batuyemo, bityo Umujyi wa Kigali ugafata icyemezo cyo guhindura ingano y'ubufasha itanga.

Muri uwo muganda udasanzwe, abaturage bo muri Jabana bafatanyije gukusanya miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda yo gutunganya umuhanda ureshya na kilometero 1,7 wari warangiritse cyane, bigatuma ingendo zaho zibigorana.

Ni mu gihe Ubufatanye bw'abaturage bishakagamo amagaranga angana n'uruhare rwabo ndetse bigafasha mu kwihutisha iyubakwa ry'ibikorwaremezo, cyane mu mihanda yo muri za karitsiye hirya no hino mu mujyi wa Kigali.