MUSANZE: Abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuzirange

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze bemeza ko nyuma yo gusobanurirwa ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge, ubu basigaye bagira uruha mu kuzirwanya kandi byatangiye gutanga umusaruro mu dusanteri tumwe na tumwe.

Mar 8, 2026 - 18:52
 0
MUSANZE: Abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuzirange

Ibi babitqngaje nyuma y’igikorwa cyo kumena litiro 2080 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage. Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagali ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, aho bemereye inzego z’umutekano n’umuyobozi w’umurenge wa Nkotsi ko batazigera barebera abakora n’abakwirakwiza ibi binyobwa.

Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa yagize, ati: “Nyuma yo gusobanukirwa ingaruka ibi binyobwa byatugiragaho, nk’abaturage twiyemeje kutabirebera ngo bikomeze byice abantu. Twahisemo kubirwanya kandi umugambi wo kubitangaho amakuru tuzawukomeza kugira ngo bicike.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ishyize imbere gukomeza kwigisha abantu kureka gukora no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko biba intandaro y’ibyaha bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, ati: “Ingaruka zikomoka ku nzoga zitujuje ubuziranenge, zituma turushaho kugira imbaraga zo kuzirwanya no gufata abazikora kugira ngo babibazwe.”

IP Ngirabakunzi yongeyeho ko “Turashimira abaturage bamaze kubona akamaro ku kurwanya ibi binyobwa ndetse bakiyemeza kudufasha muri uru rugamba, birinda guhishira ababigiramo uruhare. Mu by’ukuri, ubu bufatanye bazatanga umusaruro mu gukumira ibyaha byaterwaga n’abanywa izi nzoga zitujuje ubuziranenye.”