Yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare habura amasaha ngo akore ubukwe

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri i Kinshasa rwakatiye Adjudante Sarah Ebabi, umusirikare w’imyaka 29, igifungo cy'umwaka umwe usubitse rumuhamije icyaha cy’imyitwarire inyuranyije n’amahame ya gisirikare. Ibi byabaye mu masaha make mbere y’uko akora ubukwe bwe buteganyijwe kuri uyu wa gatanu.

Oct 30, 2025 - 08:01
 0
Yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare habura amasaha ngo akore ubukwe

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro ku wa kane nimugoroba, ku wa 29 Ukwakira (10)2025, nyuma y’uko Ebabi wari umaze icyumweru afunzwe asabirwaga n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 10 kubera amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza asomana n'umukunzi we ari mu myambaro ya gisirikare.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibyo binyuranyije n’itegeko ryo mu 2021 ribuza abasirikare kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bambaye impuzankano zabo mu buryo bushobora gutesha agaciro ishema n’indangagaciro z’ingabo.

Mu gihe yaburanaga, Sarah Ebabi yasobanuye ko ayo mashusho yafashwe mu buryo bwite muri studio y’i Kinshasa, agamije gutegura “Save the Date” ry’ubukwe bwe. Yavuze ko atigeze ayashyira kuri TikTok, ahubwo byakozwe n'uwabafotoye kandi batabyumvikanyeho. 

Uyu musirikare umaze imyaka 10 mu ngabo za leta yavuze ko uwo mufotozi ari we wayatangaje atabiherewe uburenganzira.

Umufotozi nawe yabihamije imbere y’urukiko, yemeza ko ari we watangaje ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga. Abunganira Ebabi basabye ko afatwa nk’uwahohotewe, aho gufatwa nk’uwarenze ku mategeko ya gisirikare.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwamukatiye igifungo cy'umwaka umwwe usubitse, ndetse rutegeka ko ahita arekurwa ariko agasabwa kutongera gukora icyaha mu gihe ari gukora iki gihano.

Ibyishimo byasakaye hanze y’urukiko ubwo iki cyemezo cyafatwaga, hagatangazwaga ko agiye kurekurwa. Cyane ko abantu benshi basabaga ko arekurwa akajya gukoea ubukwe, ndetse ko byabera urugwro abandi abasirikare.

Ni mu gihe uru rubanza rwateje impaka zikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe bashimangira ko amategeko agomba kubahirizwa, mu gihe abandi bavuga koyarwnganaga kuko ubuzima bwite bwe bwavogewe. Ibi kandi bijyana no kuba hibazwa umupaka ku bakoda umwuga w'igisirikare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.