Mu Rwanda hatangijwe kubaga indwara y’igicuri
Kur'uyu wa Mbere, u Rwanda rwatangije gahunda yo kubaga indwara y’igicuri mu gihugu, ibikorwa byari bisanzwe byoherezwa hanze. Inzobere z’abaganga baturutse mu mahanga bazifatanya n’abanyarwanda ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) mu kubaga abarwayi 8 bamaze igihe kirekire barwaye iyi ndwara.
Umurwayi wa mbere wabazwe ni umugore w’imyaka 39 wari umaze imyaka 17 afata imiti ariko ntacyo imumarira.
Ubuvuzi yakorewe, hari icyizere cyo gukira ku kigero cya 85%.
Biteganyijwe ko iyo gahunda izamara icyumweru kimwe ndetse bakazakomeza kubaga abafite iyi ndwara mu rwego rwo gufasha abakenera ubu buvuzi boherejwe mu mahanga ndetse no guha abaganga b'abanyarwanda ubumenyi mu kuvura izi ndwara.
Ni mu gihe hari n’abandi barwayi bagera ku munani bazabagwa, nabo bamaranye igihe iyi ndwara y’igicuri cyananiye imiti isanzwe (drug-resistant epilepsy).
Inyange Musoni Sylvie; Umuganga ubaga ubwonko muri CHUK, yatangaje ko iki gikorwa kigiye kubagabanyiriza umutwaro wo kuvura abantu igihe kirekire bahora ku miti, badafite icyizere cy’igihe bazayihagarika.
Kinyarwanda
English

