Abasifuzi babiri bafatiwe ibihano kubera amakosa yakozwe ku mukino wahuje APR FC na Mukura VS

Komisiyo ishinzwe imisifuriire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye ibihano abasifuzi babiri basifuye umukino wahuje ikipe ya APR FC na Mukura Victory Sports. Ni nyuma y'ubusesenguzi iyi komisiyo ivuga ko bwagaragaje ko bakoze amakosa muri uwo mukino.

Oct 23, 2025 - 07:01
 2
Abasifuzi babiri bafatiwe ibihano kubera amakosa yakozwe ku mukino wahuje APR FC na Mukura VS
Ishimwe Jean Claude/ Umusifuzi mpuzamahanga yahagaritswe ibyumweru bibiri

Mu itangazo rikubiyemo ibyemezo by'iyi komisiyo rigaragaza ko ayo makosa yakozwe ku mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona wabaye ku ya 19 Ukwakira (10) 2025, warangiye ikipe ya APR FC itsinze iya Mukura VS warangiye APR FC itahanye intsinzi y'igitego kimwe ku busa bwa Mukura VS. Iki gitego cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda ku munota wa 19.

Rivuga ko nyuma yo gusesengura uko umukino wagenze, komisiyo y'imisifurire yasanze umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude, uzwi nka Cucuri, yarakoze ikosa ryo kudaha ikarita y’umuhondo umukinnyi no 17 wa APR FC, Niyigena Clément, wari wamaze kubona indi, bityo ikaba yaragombaga kuvamo ikarita itukura, Niyigena agahita ava mu mukino. 

Kubera iryo kosa, iyi komisiyo yafashwe icyemezo cyo kumuhagarika ibyumweru bibiri, nk'uko biteganywa n'amategeko.

Undi musifuzi wafatiwe ibihano nyuma y'ubusesenguzi ni Mugabo Eric, wari umusifuzi wo ku ruhande muri uwo mukino. Itangazo rivuga ko yahagaritswe ibyumweru bine ( ukwezi kumwe ) nyuma yo kwerekana ko umukinnyi wa Mukura VS wari wasatiriye izamu eya APR FC yaraririye kandi atari byo ( Offside).

Komisiyo yatangaje ko yakoze ikosa ryitwa "icyemezo cya tekinike kitari cyo cyagize ingaruka ku musaruro w’umukino ( decision echnique incorrecte influançant le resultat du match)" ryabaye ku munota wa 86. 

Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi shampiyona y'u Rwanda y'umupira w'amaguru bibajije ikirakurikiraho ku manota atatu APRFCyabonye, cyane ko ibihano byafashwe bigaragaza ko habayeho kubogamira ku ruhande rwayo, mugihe byashobokaga ko Mukura yakwishyura igitego cyatsinzwe, ikaba yanganya cyanhwa ikanatsinda uyu mukino.