Israel yagabye ibitero bikomeye i Tehran na Ispahan, intambara na Iran irushaho gukaza umurego
Israel yatangaje ko yagabye ibitero bikomeye icyarimwe mu mijyi ya Tehran, Ispahan no mu majyepfo ya Iran igamije kwibasira ibikorwaremezo by’ubutegetsi bwa Iran. Ni mu gihe Iran na yo ikomeje kwihimura igaba ibitero bya misile na drones muri Israel no mu bihugu byo mu Kigobe, ibintu bikomeje kongera ubukana bw’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ingabo za Israel zatangaje ko zagabye ibitero bikomeye icyarimwe mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, mu mujyi wa Ispahan ndetse no mu majyepfo y’igihugu, zigamije kwibasira ibyo yise ibikorwaremezo by’ubutegetsi bwa Iran.
Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Israel, ryavuze ko ibyo bitero byari bigamije intego zitandukanye zifitanye isano n’ubutegetsi bwa Iran, bikaba byagabwe icyarimwe muri ibyo bice bitatu by’ingenzi. Hamwe mu hagabwe ibyo bitero ni ku bigega bya peteroli, aho byateye inkongi y'umuriro wakomeje kwaka ndetse n'imvura iakza kugwa.
Impungenge zabatuye Téhéran zatumye ubutegetsi bubaburira
Abatuye Téhéran bagaragaje impungenge ku buzima bwabo kubera kuba bashobora guhura n'ingaruka z'ibyuka byanduye byatewe n'imyotsi yanduye nyuma y'ibitwro byagabwe ku bubiko bwa peteroli buherereye hafi y'umujyi. Nyuma y'ibyo bitero, mu kirere hazamutse impossible myinshi yuzuyeno ubumara ndetse utwikira igice kinini cya Téhéran.
Ibi byatumye ubutegetsi bwa Tehran busaba abaturage kuguma mu ngo zabo mu kwirinda bahura nazo ku buzima bwabo, harimo kuba umwuka wanduye, ndetse hakaba hari uduce tw’iyo myuka dushobora kugwa mu butaka no kwinjira mu mazi yo munsi y’ubutaka n'imyaka, bikaba byateza indwara zikomeye zirimo na Cancer mu gihe kirekire.
Ibi bibaye mu gihe Iran na yo ikomeje gusubiza, ikagaba ibitero bya misile na drones mu bihugu byo mu karere birimo Qatar na Bahreïn, aho drone yarashwe na Iran yakomerekeje abasivile 32 bo ku kirwa cya Sitra muri Bahreïn, barimo bane barembye cyane, ndetse itera n’uruganda rutunganya peteroli rwa Bapco.
Muri Qatar na ho, mu murwa mukuru Doha humvikanye ibiturika bikomeye ndetse humvikana impuruza ziburira mu bice bitandukanye by’umujyi. Ibyo byabaye nyuma y’ibitero bya drones na misile Iran ikomeje kugaba mu bihugu birimo ibirindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byabaye mu gihe Iran yaraye ibonye umuyobozi w'ikirenga mushya rihuriranye n’impinduka zikomeye. Ku cyumweru nimugoroba, nibwo inteko y’impuguke za Repubulika ya Islamu ya Iran yatangaje ko Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ali Khamenei, yagizwe umuyobozi w’ikirenga mushya w’icyo gihugu.
I Tehran, abayoboke b’ubutegetsi bateraniye ku kibuga cya Enghelab mu murwa mukuru bishimira uwo muyobozi mushya, benshi bitwaje amabendera y’igihugu bagaragaza ko bamushyigikiye.
Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse serivisi za viza mu majyepfo ya Turkey ndetse zisaba abakozi ba dipolomasi batari ngombwa kuva muri ako gace kubera impungenge z’umutekano. Ni nyuma yaho hahanuwe za misile ebyiri mu bihe bitandukanye.
Icyakora Iran yahakanye kugaba ibyo bitero kimwe no muri Azerbaijan na Chypre, avuga ko ari ibyahimbwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yashinje Iran kugerageza gufata isi bugwate binyuze mu bitero ikomeje kugaba mu bihugu byo mu Kigobe no mu gufunga inzira y’amato ya Hormuz inyuzwaho nibura 20 by'ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli.
Ibitero bikomeje impande zombi mu gihe umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, ashinja Amerika kuba ari yo yatumye ibiganiro bya dipolomasi bisenyuka, avuga ko Iran yari iri mu biganiro byo gushaka igisubizo cy’amahoro.
AbanyaIran bishimiye umuyobozi w'ikirenga mushya
Kinyarwanda
English

