Ibitaro n'ibigo nderabuzima byatangiye guhabwa ibikoresho byo kurengera ubuzima bw’ababyeyi babyara

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, Jhpiego Rwanda, cyatangiye gukwirakwiza ibikoresho byifashishwa mu gupima amaraso umubyeyi atakaza abyara, bigashyirwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu Rwanda. Ibi biri gukorwa hagamijwe kugabanya impfu ziterwa no kuva nyuma yo kubyara, ari na yo mpamvu ikomeje gushyira ubuzima bw’ababyeyi mu kaga.

Feb 4, 2026 - 23:16
 0
Ibitaro n'ibigo nderabuzima byatangiye guhabwa ibikoresho byo kurengera ubuzima bw’ababyeyi babyara

RBC yavuze ko ibi bikoresho bizagezwa mu bitaro 49 no mu bigo nderabuzima 518, aho bizajya bifasha abakozi b’ubuzima kumenya vuba ingano y’amaraso umubyeyi yatakaje nyuma yo kwibaruka, bityo agahabwa ubutabazi bwihuse.

RBC igaragaza ko kuva ku nda nyuma yo kubyara ari imwe mu mpamvu nyamukuru zituma ababyeyi bapfa babyara mu Rwanda, aho imibare igaragaza ko mu bagore 10 bapfa babyara, batatu muri bo bazira iki kibazo. Ibi ni byo byatumye hashyirwa imbaraga mu kongerera ubushobozi ibitaro n’ibigo nderabuzima.

Nubwo hakiri imbogamizi, imibare igaragaza intambwe imaze guterwa. Umubare w’ababyeyi bapfa babyara waragabanutse uva ku babyeyi 203 mu bana 100.000 bavutse ari bazima mu mwaka wa 2019/2020, ugera ku babyeyi 149 mu mwaka wa 2025. RBC ivuga ko ibi byatewe n’ingamba zirimo kongera umubare w’abakozi b’inzobere, kunoza serivisi z’ubuzima, no gutera imbere kwa serivise zita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana mu Rwanda.