Minisitiri w’Intebe yasuye uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuye uruganda Shema Power Lake Kivu rutanga amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane. Uru ruganda rutunganya megawatt 56 ndetse rushyira megawatt 50 mu muyoboro mugari w’igihugu.
Minisiteri w'intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yasuye uru ruganda rubyaza gaze metane amashanyarazi, mu ruzinduko rw'umunsi umwe yagiriye mu karere ka Rubavu ku wa gatandatu, ku ya 6 Nzeri (09) 2025.
Uyu mushinga ni umwe mu y’ingenzi igamije gufasha u Rwanda kwigirs mu bijyanye n'ingufu.
Ubwo yasuraga uruganda rwa Shema Power Lake Kivu ( SPLK), Minisitiri Dr Nsengiyumva yarutemberejwe ndetse anasobanurirwa urugendo rukomeye rwo gutunganya Gaz Methane, kuva aho itangira gucukurwa mu Kiyaga cya kivu , kuyinyuza mu matiyo, kuyitunganya kugeza ibyajwemo ingufu z'amashanyarazi yoherezwa mu muyoboro mugari.
Nimugihe gahunda ya kabiri y'igihugu y’iterambere rirambye ( NST2), Guverinoma y'u Rwanda ifite intego yo kuba muri 2029 izageza amashyanyarazi ku baturarwanda bose.
Ubwo yageza gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu, Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko Leta izakomeza guteza imbere ikorwa n’ikoreshwa ry’ingufu zisukuye nk’umwuka wa metani (methane gas) mu nganda ndetse no mu ngo.
Minisitiri w’Intebe kandi yanasuye icyambu gishya cya Rubavu cyubatswe ku Kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Nyamyumba cyitezweho koroshya ubuhahirane.
Kinyarwanda
English

