Afghanistan: Umutingito ukomeye wahitanye abasaga 600, abandi 1 500 barakomereka
Byibuze abantu 622 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye, na ho abarenga 1 500 barakomereka nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan ku wa mbere, tariki ya 1 Nzeri (09) 2025, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Abdul Mateen Qani. Nimugihe imibare ishobora kwiyongera kuko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje mu bice bigoye kandi byibasiwe cyane.
Umutingito wibasiye Afghanistan wari ku gipimo cya 6, wibasiye intara za Kounar na Nangarhar mu ijoro ryakeye, uvuye mu birometero 27 uvuye mu mujyi wa Jalalabad uhana imbibi n'izi ntara.
Mu ntara yabKounar ni ho hagaragaye impfu nyinshi, aho abantu 610 bapfuye, 1 300 bagakomereka, mu gihe i Nangarhar hapfuye 12 abandi 255 bagakomereka.
Abayobozi ba Taliban batangaje ko ibihombo bikomeye byibasiye intara ya Kounar ndetse imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito ishobora gukomeza kwiyongera kuko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje muri ibyo bice bigoye kugerwamo.
Indege z’abatabazi zoherejwe n’ubutegetsi zatangiye kugera mu gace kahuye n’ingaruka zikomeye.
Afghanistan ikunze guhura n’imitingito ikomeye bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho. Uyu mutingito wakurikiwe n’izindi eshanu, umwe muri zo ukaba wari ku gipimo cya 5,2.
Ibi bibaye mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’ibiza bikomeye. Mu 2023, umutingito uri ku kigero cya 6,3 wateje ingaruka zikomeye mu ntara ya Herat, aho wahitanye abasaga 1 500 ndetse ukanasenya amazu arenga ibihumbi 63.
Nanone mu cyumweru gishize, imvura nyinshi yateje inkangu mu Ntara ya Nangarhar, ihitana abantu batanu, ndetse yangize n'ibikorwa byinshi by'ubuhinzi.
Ishami rya Loni rishinzwe ubutabazi (UNAMA) ryatangaje ko ryababajwe cyane n’ingaruka z’uyu mutingito wateje ibyago mu baturage benshi. UN yemeje ko abakozi bayo bageze mu bice byibasiwe, iri gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bahuye n’ingaruka.
Afghanistan, kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, gikomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibiza no kugabanuka kw’inkunga mpuzamahanga, ibintu biteza ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe babayeho mu buzima bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.
@rfi, Aljazeera, Reuters
Kinyarwanda
English

