Ubujura, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana: Zimwe mu manza ziganje mu nkiko

Raporo y’ibikorwa by’inkiko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 igaragaza ko mu manza 66,861 zose zakiriwe n'inkiko zibanze, iz'inshinjabyaha ari zo zaje ku isonga, kuko zageze kuri 40,181. Muri zo, imanza z'ubujura, gukubita no gukomeretsa, ndetse no gusambanya abana nizo ziza ku Isonga.

Sep 1, 2025 - 13:18
 0
Ubujura, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana: Zimwe mu manza ziganje mu nkiko

Muri izi manza nshinjabyaha, ibyaha by’ubujura ni byo byabaye byinshi cyane, aho ibirego byashikirijwe inkiko ari 13,956. Bikurikirwa n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa 10,948, mu gihe imanza z'ijyanye n'ibyaha byo gusambanya abana byari 6,124.

Ku rundi ruhande, imanza zaregewe inkiko z'ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo zageze kuri 5,590, naho ibyaha byo gukoresha ibikangisho byo byabaruwe inshuro 3,194.

Hari n'ibyaha bijyanye n’ubuhemu 2,649; ibyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake 2,497; guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe  2,034.

Naho imanza zijyanye n'ubwicanyi 1,780; izo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya 1,659; izo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha 1,086; izo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano 1,008 ndetse n'imanza zijyanye no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato zari 906.

Iyi raporo yerekana ko ibyaha by’ubujura bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda, bikurikirwa n’ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibyaha byo gusambanya abana.