Hasobanuwe impamvu yo kuzamura ibiciro by'amashyanyarazi, Inganda zasabwa kutazamura ibiciro by'ibicuruzwa

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabye inganda kutazamura ibiciro by’ibicuruzwa byazo zitwaje ibiciro bishya by'umuriro w'amashanyarazi. Yaguze ko ibiciro bireba inganda byazamuwe gato ugereranyije n'ibindi byiciro ndetse zinahabwa ubufasha bwihariye.

Sep 17, 2025 - 23:59
 0
Hasobanuwe impamvu yo kuzamura ibiciro by'amashyanyarazi, Inganda zasabwa kutazamura ibiciro by'ibicuruzwa

Ibi byatangajwe ubwo minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Prudence Sebahizi, hamwe na bagenzi be bo mu Rwego rw'ingufu n'ubukungu bagarukaga ku biciro bishya by'umuriro w'amashanyarazi byatangajwe na RURA ku mugoroba wo ku wa gatatu, ku ya 18 Nzeri (09) 2025.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko inganda zihabwa ibiciro byihariye bitewe n’icyiciro zirimo ndetse n’ingano y’amashanyarazi zikoresha. Yibukije abanyenganda ko izamuka ry’ibiciro ryabaye rito ugereranyije n’ibindi, bityo badakwiriye kuryuriraho ngo bazamure ibiciro by’ibyo bakora.

Minisitiri Sebahizi yanavuze ko muri uyu mwaka wenyine inganda zirenga 1,069 zabashijwe gufashwa kubona ibiciro byihariye by’amashanyarazi, hagamijwe kuzifasha gukomeza guhangana ku isoko.

Yashimangiye ko abanyenganda bagomba kwibuka ko bafite abandi bakora bimwe bahanganye ku isoko, bityo kudakomeza guhangana bishobora kugira ingaruka ku bikorwa byabo.

Hagaragajwe impamvu ibiciro byavuguruwe

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yasobanuye ko impamvu habaye impinduka mu biciro by'amashanyarazi byatewe n' ikiguzi kinini cyo gutunganya amashanyarazi no kuyageza ku bayakenera kandi cyiyongera. Avuga ko byari ingenzi ko ibiciro bisanzweho byashyizweho muri 2020 bivugururwa.

Yagize ati:"Byavuguruwe kubera ko aba ari intego zo guhuza ikiguzi kijya mu gukora umuriro ndetse n'amafaranga yishyurwa n'abakoresha aumuriro. Mbahaye nk'urugero, hari igishoro kinini kijya mu nganda zikora umuriro, hari ikiguzi kijya mu miyoboro migari ivana umuriro ku nganda ujya aho ukoreshwrezwa ndetse n'ikiguzi kiva kuri ya miyoboro migari ujya ku baturage kugira ngo bashobore gukoresha wa muriro. Ibyo byose bisaba ubushobozi."

Yongeraho ko " hiyongeraho n'ubushobozi bwo kugira ngo za nganda zikomeze zikore neza, ya miyoboro ikomeze ikore neza kuko haba harimo ibikoresho wakwita consumer boards bihora bisaba ko hajyamo ibindi. Ikindi ibyo bikoresho bjriyongera kuko abakoresha umuriro bagenda biyongera, umubare w'inganda ukiyongera ndwtse n'abakoresha umuriro bagatera imbere."

Soma hano ibiciro:https://www.ingeri.rw/rura-yatangaje-ibiciro-bishya-byamashanyarazi

Minisitiri Gasore avuga ko ubusanzwe ibiciro by'amashanyarazi byari bikwiye kuvugururwa buri mezi atatu n'ane kugira ngo ibiciro bijyanishwe n'ikiguzi gikoreshwa kugira ngo umuriro uboneke. Avuga ko kubivugurura nyuma y'imyaka itanu byatewe n'ingaruka za Covid-19 yahungabanyije ubukungu muri rusange.

Yavuze ko gahunda yo kuvugurura itangiye kandi bizahora bivugururwa kugira ngo ibiciro bijyane n'ibisabwa ngo umuriro w'amashanyarazi uboneke.

Minisitiri w'imari n'igeramigambi, Yusuf Murangwa  yasobanuye ko iri hindurwa rigamije kongera umusaruro w’igihugu, binyuze mu guha inganda amashanyarazi ahendutse kandi yizewe.

Yanavuze ko hakomeje gukorwa imirimo yo kongera imiyoboro y’amashanyarazi mu Rwanda, irimo no guteza imbere ingufu za nikeleyeri (nuclear energy), nk’igice cy’ingamba zagutse zigamije korohereza Abanyarwanda bose kubona amashanyarazi ahendutse kandi abageraho neza.

@rtv