Imirwano ikomeje i Minembwe hagati ya FARDC na Twirwaneho na AFC /M23
Umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola Sud muri Kivu y’Amajyepfo, Sous-lieutenant Mbuyi Reagan, yatangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na Wazalendo zimaze iminsi itanu zihanganye n’ihuriro ry’abarwayi ba AFC/M23, Twirwaneho, RED Tabara na Gumino mu gace ka Minembwe, kari muri teritwari ya Fizi, mu rwego rwo gushaka uko bakwigarurira aka gace.
Mu kiganiro yahaye Radio Okapi kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare (02), Mbuyi Reagan yavuze ko imirwano iri kugenda neza ku ruhande rw’ingabo za Leta, anasobanura ko Minembwe ari yo ntego ya nyuma y’ibi bikorwa bya gisirikare.
Yagize ati: “Icyerekezo cya nyuma ni Minembwe. Iyo tumaze kuyizenguruka, hashobora gutegurwa ibindi bikorwa by’inyongera.”
Uyu muvugizi w'ibikorwa bya Sukola Sud yatangaje ko FARDC n'abo bafatanyije bamaze gutera igihombo gikomeye iri huriro rya Twirwaneho/M23, aho ku munsi wabanje zishe abarwanyi barenga 35. Yabwiye Radio Okapi ko imirwano ihuza FARDC zifashijwe n’aba Wazalendo, n’imitwe irimo AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho, Gumino na RED Tabara.
Mbuyi Reagan yashimangiye ko mu bikorwa biri gukorwa, FARDC ziharanira kurinda abasivili, agaragaza ko ingabo za Leta zitemera kurwanira mu nsisiro z’abaturage. Yongeyeho ko, kubera igihombo bahura na cyo, yashinje Twirwaneho/M23, bahanganye ku rugamba, kurasa ibisasu batitaye aho bigwa, harimo no mu bice bituyemo abaturage.
Hku rundi ruhande, urubyiruko rwo muri aka gace rwasabwe kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro no gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano muri teritwari ya Fizi.
@radioOkapi
Kinyarwanda
English

