Bane bafatiwe mu bikorwa byo gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe bya Magwingi
Inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Gicumbi, zafashe abantu bane bakekwaho gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe bizwi ku izina rya Magwingi. Aba bafashwe ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama (01) 2026, bafatanywe litiro 200 zahise zangizwa mu ruhame. Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage kwirinda ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima n’umutekano.
Abafashwe ni abaturage bo mu Kagali ka Musenyi, Umurenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi. Ifatwa ryabo ryakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako Karere, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’inzego z’ibanze.
Mu byo inzego z’umutekano zafashe harimo litiro 200 z’ibinyobwa bitemewe bya Magwingi, byafatiwe aho bikorerwa ndetse n’aho bicururizwa. Ibyafashwe byangijwe mu ruhame.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yibukije abaturage ko kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka zikomeye ku buzima ndetse bikaba intandaro y’umutekano muke.
Yagize ati: “Niba ikinyobwa kiswe magwingi nta kamaro cyagira usibye kugwingiza ubwonko n’imibereho myiza y’ababinywa. Izina ubwaryo rirahita rikumvisha ingaruka zo kugikoresha bityo abantu bakwiye kwirinda kubinywa.”
Yakomeje asobanura ko aho ibi binyobwa bitemewe bigaragara, usanga umutekano uhungabana kubera urugomo, amakimbirane n’ibindi.
Ati: “Iyo tugenzuye dusanga aho ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge biri, umutekano waho urahungabana bitewe n’urugomo, amakimbirane n’ibindi byaha bihagaragara. Ibi rero nta handi biganisha usibye kudindiza iterambere ry’abahatuye.”
Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage gukomeza kwirinda ibinyobwa byose bitujuje ubuziranenge kandi bakihutira kubitangaho amakuru kuko n'ababikora ubwabo badashobora kubinywa cyangwa ngo babihe abo mu miryango yabo.
IP Ngirabakunzi yagize ati:"Ababikora bazi ububi bwabyo kuko ntibabinywa cyangwa ngo babe babiha abo mu miryango yabo, ntibikwiye ko hari undi yabinywa.”
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abafashwe uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bakurikiranwe nk'uko amategeko abiteganya.
Kinyarwanda
English

