Gusinywa kw’amasezerano ya Washington mu gihe intambara zikomeje byashyize benshi bakiri mu rujijo
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na munzi we w’ u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bagiye gusinya ku mugaragaro amasezerano y’amahoro agamije kurangiza intambara imaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa Congo. Aya masezerano yabaye bigizwemo uruhare ni Amerika afata mu ngeri zitandukanye zirimo umutekano, politiki, ubukungu arasinyirwa i Washington ku wa 4 Ukuboza (12) 2025, ariko bamwe mu banyekongo baracyari mu rujijo bitewe n’impamvu zitandukanye zishingiye ku ntambara zikiri kuba muri Kivu y’Epfo n’iya Ruguru ndetse n’imvugo za bamwe mu banyapoliti b’iki gihugu
Aya masezerano hagato ya Kinshasa na Kigali yafashwe nk’ay’amateka kuko yitezweho guhagarika intambara mu burasirazuba bw’iki gihugu, ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu, asubize RD Congo ubutaka bwayo ndetse afungure inzira y’iterambere rshingiye ku bucukuzi bw’amabuye yagaciro n’ishoramari mu karere.
Mbere y’uko aya masezerano asinywa, Patrick Muyaya; Minisitiri w’Itangazamakuru muri RD Congo, yavuze ko bizanahagarika ibitero biva mu Rwanda, imvugo akoresha kuva mu bihe byashize ariko ikamaganirwa kure n’u Rwanda.
Benshi mu batuye mu burasirazuba babwiye ibitangazamakuru birimo Peace News ko bafite icyizere cyo kuba aya masezerano azaba imvano y’amahoro n’umutekano, ndetse n’ubuzima busubira ku murongo.
Nubwo bimeze bicyo ariko, impungenge ziracyari zose kuri bamwe barimo n’abanyepolitiki bitewe n’intambara zikomeje mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Kugeza ubu, intambara iracyakomeje mu bice bitandukanye muri Nord-Kivu na Sud-Kivu, aho ingabo za leta ya RD Congo (FARDC), Ingabo z’uburundi, Wazalendo ndetse n’abacanshuro bahanganye na M23 harimo iyabereye hafi y’umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda, Uburundi na RD Congo habereye imirwano ikomeye ndetse no muri Uvira.
Bamwe mu banyepolitiki bo muri Congo banenze iby’aya masezerano bagendeye ku kuba bamwe mu banyapolitiki bakigaragaza ikibazo cy’ingabo z’u Rwanda ziriku butaka bw’igihugu cyabo, imvugo yongeye kuzamurwa na Patrick Muyaya ariko u Rwanda rwamaganye kuva kera.
Impuguke Daniel Van Dalen ivuga ko kuba hari aya masezerano bidahagije ngo amahoro arambye abeho kuko buri ruhande rusabwa gushyira mu bikorwa icyo rusabwa , ubwizerane hagati y’impande zombi ndetse no kugarura amahoro mu bice byugarijwe n’intabara.
U Rwanda rwagaragae kenshi ko abategetsi ba RD Congo bakunze kugorwa no gushyira mu bikorwa ibyo baba biyemeje ndetse ibi bishimangirwa n’aasezerano amaze gusinywa inshuro ebyiri harimo ay’agahenge no guhanahana imfungwa ariko kugeza ubu bikaba biri mu nyandiko gusa, intambara zirushaho gukara.
Juvénal Munubo, wahoze ari Depite wa Walikale ndetse akaba impuguke mu by’umutekano mu karere, yavuze ko hari ibintu bitandukanye hagati y’ibiri mu ruhande rwa politiki n’ukuri ku kw’ibiri ahakomeje kubera imirwano.
Mu kiganiro yagiranye na ACTUALITÉ.CD, Munubo yagaragaje ko ibigiye gukorwa ari uburyarya buri hagati ya Kigali na Kinshasa, avuga ko nta ruhande na rumwe rugomba kwirara.
Ati:“Iyo urebye amagambo y’abayobozi, usanga bavuga ko amahoro ari hafi. Ariko urebye ku butaka, imirwano irakomeje. Ibi bitwereka ko hashobora kuba uburyarya hagati y’impande ebyiri. Abaturage ntibaramenya neza icyo u Rwanda rwiyemeje cyangwa niba ibyo byumvikanywe bizashyirwa mu bikorwa.”
Yongeraho ko aya masezerano ashobora gushimisha Amerika kurusha abaturage bari mu bibazo mu burasirazuba bwa RD Congo.
Kinyarwanda
English

