"Ibibazo by'umwihariko igihugu cyacu gifite bisaba gukora kandi bidasanzwe": Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yatangaje ko umwihariko w'ibibazo by’u Rwanda bisaba abayobozi gukora bidasanzwe, bagakoresha imbaraga n'ubushoshozi bwinshi, ubwenge ndetse n'ubumenyi. Yavuze ko ariko ibyo byose bigomba kujyana n'ubushake. Ibi yabigarutseho ku wa 11 Ukuboza (12) 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya.
Nubwo iyo hakirwa indahiro z'abayobozi bashya, hari ibisubirwamo, Perezida Kagame yavuze ko haba harimo kubibutsa gusohoza neza inshingano baba barahiriye, kubisubiramo ari ukwibutsa ko inshingano bafitiye igihugu zikomeye. Yabasabye abarahiye kwita ku nshingano, bakirinda guteta.
Yagize ati: “Mu nshingano tuba dufite, uko dukwiye kuba tuzuzuza bidusaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi. Abadashyiramo imbaraga ubwo baba bafite impamvu, bitewe n’uko ibihugu byabo biteye n’icyo bifite, harimo n’abateta...."
Agaruka ku mwihariko w’ibibazo igihugu gifite, Perezida Kagame yakomeje agira, ati: “…nk’igihugu cyacu, bitewe n’aho tuva, aho tujya, ibibazo by’umwihariko igihugu cyacu gifite, bishaka ko dukora ndetse bidasanzwe, tugakoresha ubushobozi bwose tuba dufite, ubumenyi, ubwenge, ariko byose bikajyana n’ubushake.”
Yanibukije ko ibibazo ari byinshi ndetse uko ibibazo bigenda bikemuka ari nako havuka n’ibindi, bityo hakenewe abayobozi bakoresha imbaraga nyinshi, ndetse banashishoza, ati" bimwe birakemuka, ibindi bikavuka, ibibazo bihoraho, ndetse bitewe natwe aho tuva, aho tugeze n’aho dushaka kujya, bidushakaho imbaraga nyinshi n’ubushishozi n’ubwitonzi."
Mu bayobozi barahiye harimo Dr. Usta Kayitesi, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET); Dr. Solange Uwituze, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI); na Dr. Charles Muligande, wagizwe Umusenateri. Harimo kandi Dr. Didace Nshimiyimana na Dr. Jules Marius Ntete, bagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.
Dr. Solange Uwituze yasimbuye Dr. Ndabamenye. Naho Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi. Mbere y’aho yari Umusenateri uyobora Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere, nyuma yo kuva muri RGB yaramazemo imyaka hafi itandatu.
Dr. Charles Muligande wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi. Ni inararibonye mu miyoborere n’ububanyi n’amahanga, kuko yabaye Minisitiri mu myanya irimo Itumanaho, Ububanyi n’Amahanga, Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri ndetse n’Uburezi. Dr Muligande wari mu kiruhuko cy'izabukuru, yanahagarariye u Rwanda mu Buyapani, Australia na Philippines. Mu 2016 yagizwe Visi Perezida wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020.
Abacamanza Dr. Nshimiyimana na Dr. Ntete bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Ugushyingo (11) 2028, mu gihe Abanyamabanga ba Leta na Senateri Muligande bashyizweho ku wa 1 Ukuboza (12).
Mu butumwa bwa Perezida Kagame yagarutse ku ngingo z'ingenzi zisaba abayobozi kurangwa n'imikorere idasanzwe, bafite ubushake, imbaraga n’ubushishozi, kandi bagakora ku rwego rudasanzwe kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.
Dore amwe mu mafoto yaranze umuhango w'irqhira ry'aba bayobozi bashya:
@Igihe
Kinyarwanda
English

