Ivuriro rirashinjwa kwangiza ibidukikije no gushyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri

Ihuriro riharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FCDHD) rirashinja ivuriro ryitwa Prince de Paix riherereye mu gace ka Kimbangu, komini ya Kalamu, mu mujyi wa Boma (Kongo Central), kujugunya imyanda yo kwa muganga mu kigo cy’ishuri giherereye hafi yaryo. Ni ibintu bivugwa ko byangiza ibidukikije ndetse bigashyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri n’abarimu.

Jan 14, 2026 - 15:41
 0
Ivuriro rirashinjwa kwangiza ibidukikije no gushyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri

Nk’uko FCDHD ibitangaza, iri vuriro rimaze igihe rijugunya imyanda yo kwa muganga mu kigo cy’ishuri. Iyo myanda irimo inshinge zakoreshejwe, gants zambarwa mu kuvura zamaze gukoreshwa, ndetse n’amaraso yavuze ava mu cyumba ababyeyi babyariramo.

Iri huriro rivuga ko iyo myanda ijugunywa mu muyoboro muto w’amazi uherereye mu kibanza cy’ishuri, inyuma y’amashuri yigishirizwamo. Ibyo ngo bituma imyanda ihaborera igatangira kunuka.

Gabriel Makiesse, umuhuzabikorwa wa FCDHD, yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Ugushyingo (11) 2025, iri huriro ryohereje itsinda rikora ubugenzuzi kuri icyo kibazo. Intego yari ukugenzura ukuri kw’amakuru yatangwaga n’abaturage.

Nyuma y’ubwo bugenzuzi, FCDHD ivuga ko yasanze koko imyanda yo kwa muganga ijugunywa aho abanyeshuri bigira kandi ngo isohora umunuko ukabije. Bivugwa ko bigira ingaruka ku buzima bw’abanyeshuri n’abarimu bo muri icyo kigo kuko bishobora kubatera uburwayi butandukanye.

Makiesse yavuze ko abanyeshuri n’abarimu bashobora kwandura indwara zituruka ku gukorakora imyanda yanduye cyangwa ku mwuka mubi uva aho yajugunywe.

FCDHD ivuga ko yamaze kumenyesha ibiro by’umujyi bishinzwe ibidukikije ndetse n'umuganga mukuru ushinzwe ubuzima muri Boma. Icyakora, ivuga ko ikibazo kigikomeje.

Ku rundi ruhande, Radio Okapi yavuze ko ntacyo ubuyobozi bw'ibitaro bya Prince de Paix buratangaza kuri iki kibazo gikomeje guteza impungenge mu baturage bo muri aka gace. Basaba ko inzego zibishinzwe zagira icyo zibikoraho byihuse.