Hafashwe abantu 12 bakekwaho ubujura bw'amatungo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe abantu 12 bo mu mirenge ya Gahunga na Kinoni bakekwaho ururahe mu bikorwa by’ubujura bwiganjemo ubw’amatungo, amwe arafatwa asubizwa ba nyirayo. Ni nyuma y’ibirego by’abaturage byagaragazaga ubwiyongere bw’ubujura mu bihe by'iminsi mikuru.

Jan 6, 2026 - 17:17
 0
Hafashwe abantu 12 bakekwaho ubujura bw'amatungo

Polisi ivuga ko ifatwa ry’aba bakekwaho ubujura ryabaye mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagaragaza ko mu bihe by'iminsi mikuru bari kwibwa amatungo. Amwe mu yibwe yarafashwe, ndetse asubizwa ba nyirayo.

Munyarugerero Faustin, utuye mu mudugudu wa Cyanya mu Kagali ka Nkumba, ni umwe mu bibwe inka. Inka ye yafatiwe mu Karere ka Musanze, umurenge wa Gacaca.

Agaruka uko byagenze, yagize ati: “Narabyutse ngiye kureba inka yanjye sanga bayitwaye. Ariko ubuyobozi bwaje kuyingaruriza ndetse bambwira ko n’abo bayifatanwe babatwaye kuri Polisi.”

Ukwitegetse Esperence, utuye mu mudugudu wa Kivugizi mu Kagali ka Ntaruka, na we yishimira ko inka ye yagaruwe, nyuma yo gufatirwa mu murenge wa Cyuve. 

Yagize ati: “Nyuma yo kwibwa inka yanjye namenyesheje ubuyobozi, nabo bihutiye kuyishaka birangibonetse kandi narayisubije. Ndashimira ubuyobozi bwumvize ikibazo nari nagize zikamfasha kugikemura.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko Polisi iri maso. Yibukije ko itazihanganira ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura.

Yagize ati: “K’ubufatanye n’abaturage twafashe abakekwaho ubujura bw’amatungo ndetse hari n’ayagarujwe ashyikirizwa ba nyirayo. Ubu abafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bibi, ubundi babibazwe.”

Yashimangiye ko ubufatanye n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibikorwa bibi ndetse ubwo bufatanye bukaba bukomeje gutanga umusaruro.

Polisi y'u Rwanda isaba abaturage kwirinda kwishora mu byaha ndetse bakanahabwa amahirwe yo kwisubiraho kugira ngo bagire icyo bamarira igihugu cyabo.

Inasaba abaturage batuye ahagaragaye ibishobora guhungabanya umutekano kutabyihererana, ahubwo bakihutira kubitangaho amakuru kugira ngo bikumirwe mbere y’uko bivamo ibyaha.