Iran yihangangirije Amerika na Israël ku kwivanga mu myigaragambyo

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwihangangirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Igihugu cya Israël ko yakwihorera ako kanya kandi mu buryo bukomeye mu gihe habayeho igikorwa cya gisirikare cyo kwivanga mu myigaragambyo imaze iminsi 10 muri Iran. Ibi byaturutse ku magambo ya Perezida wa Amerika Donald Trump , wavuze ko ashobora gutabara mu gihe hagira abigaragambya bicwa. Ni ibintu Teheran yafashe nk’iterabwoba rikomeye ku mutekano wayo.

Jan 6, 2026 - 16:05
 0
Iran yihangangirije Amerika na Israël ku kwivanga mu myigaragambyo

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama (01) 2026, imyigaragambyo yakomeje i Téhéran no mu yindi mijyi yo mu ntara. Ni mu gihe inzego z’umutekano zari zakajije ingamba ndetse i Téhéran yashyizweho bariyeli yo gukumira abanyamerika na Israël.

Abayobozi ba Iran batangaje ko amagambo ya Trump atakiri amagambo gusa, ko ahubwo ashobora kuvamo igikorwa gifatika, ari yo mpamvu igihugu cyiteguye kwitabara mu gihe cyose cyaterwa.

Mu baturage, izi mvugo za Trump ziri mu biganiro bya buri munsi, cyane nyuma y’ifatwa rya Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro n’ingabo zidasanzwe za Amerika. Gusa abasesenguzi bagaragaza ko igikorwa nk’icyo muri Iran cyaba kigoye, kuko Téhéran iri kure y’ibirindiro bya Amerika biri mu kigobe cya Golfe Persique ho ibirometero 1 000.

Muri Nyakanga (07) umwaka ushize, mu ntambara y’iminsi 12 Israel yarwanye na Iran, Donald Trump yari yatangaje ko Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, byoroshye kumugeraho, n’ubwo atari agamije kumugirira nabi icyo gihe.

Nyuma y’amagambo ya Trump n’aya Minisitiri w’Intebe wa Israël Benyamin Netanyahu  bagaragaje ko bashyigikiye imyigaragambyo yo muri Iran, Umuyobozi wo iki gihugu yatangaje ko nta bworoherane buzagaragazwa ku bateza umutekano muke.

Kuva ku wa 29 Ukuboza (12) 2025, ubwo imyigaragambyo yatanguraga, abantu babarirwa mu magana bamaze gutabwa muri yombi.

Ku ruhande rwa ONU, Umuvugizi wayo Stéphane Dujarric yasabye ko hakirindwa ko hagira abandi bapfa, anasaba ubutegetsi bwa Iran kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, guhurira hamwe, no kwigaragambya mu mahoro.

Ni mu gihe inzego z'umutekano muri Iran zizwiho gukoresha imbaraga nyinshi mu guhangana n'abakora imyigaragambyo, aho mu bihe byatambutse, benshi bagiye bayigwamo.