Umuvugizi w'ingabo za RD Congo yahagaritswe ku mirimo azira amagambo y’ivanguramoko

Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yahagaritse ku mirimo Umuvugizi w’izo ngabo, Général-major Sylvain Ekenge, nyuma y’amagambo y'ivangura yibasiye abo mu bwoko bw'Abatutsi yavugiye kuri televiziyo y’igihugu RTNC mu mpera z’icyumweru. Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa mbere, ku wa 29 Ukuboza (12) 2025, nyuma y'uko yamaganwe n'abategetsi batandukanye.

Dec 29, 2025 - 11:23
 0
Umuvugizi w'ingabo za RD Congo yahagaritswe ku mirimo azira amagambo y’ivanguramoko

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) byabitangaje, Gen. Ekenge yahagaritswe amenyeshejwe n’Ibiro Bikuru bya Gisirikare mu gitondo cyo kuri uwo wa Mbere. ACP n’ikinyamakuru Le Potentiel byemeje ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’amagambo yatangarije mu kiganiro “Special Plateau” cya RTNC, cyabaye ku wa Gatandatu.

Muri icyo kiganiro, Gen. Ekenge yavugiye amagambo akomeye yumvikanyemo ivanguramoko yibasira Abatutsi, ayavuga mu rwego rwo gushinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Gen Ekenge yavuze ko iyo ushakanye n'umututsikazi azana n'undi bazabyarana abana bakitwa abawe.

Yagize ati:" Uyu munsi iyo ushakanye n'umugore w'umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n'umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n'umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge."

Ibi byakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu batandukanye ku giti cyabo n’abategetsi bamwe na bamwe bayamagana ku mugaragaro. Mu ijoro ryakurikije icyo kiganiro, igice cyacyo cyavuzwemo ayo magambo cyakuwe ku rubuga rwa YouTube rwa RTNC.

Amakuru dukesha BBC avuga ko yaba abategetsi bakuru ba RDC. Na Gen Ekenge ubwe, ntacyo aratangaza ku ihagarikwa mu mirimo kubera ibyo yatangaje.

Ku rwego mpuzamahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko yababajwe cyane n’amagambo ya Gen. Ekenge, ayita adakwiye umuntu uhagarariye ubutegetsi, anasaba ko imvugo z’urwango zamaganwa mu buryo bwose.

Ku rundi ruhande, Umutwe wa AFC/M23 wo watangaje ko guhindura umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi bishobora kugira ingaruka mbi ku mitekerereze y’abaturage.

Ni mu gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye amagambo ya Gen. Ekenge, ayahuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR no kwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo n’Abanyamulenge.

Nubwo abategetsi bakuru ba RDC bataragira icyo batangaza ku byavuzwe na Gen. Ekenge, muri Gashyantare (02) uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi yari yumvikanye yamagana imvugo z’urwango, avuga ko Abanyamulenge n’Abatutsi ari abaturage ba RDC bagize uruhare mu gukorera igihugu ndetse bamwe bagipfiriye.

@BBC, radio Okapi