Nigeria yemeje ibitero ku mitwe y’iterabwoba, n'ibikubiye mu bufatanye na Amerika

Guverinoma ya Nigeria yemeje ko, ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n'umutekano n’ihanahana makuru, hagabwe ibitero by’indege ku mitwe y’iterabwoba mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iko gihugu. Ibyo bitero bigamije guhashya imitwe y'iterabwoba, kurinda abasivili no kubungabunga ubumwe n’umutekano wa Nigeria. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu bufatanye burimo kongerera ubushobozi inzego z'umutekano n'iz'ubutasi, Nigeria ivuga ko impande zombi zumvikanyeho.

Dec 26, 2025 - 16:38
 0
Nigeria yemeje ibitero ku mitwe y’iterabwoba, n'ibikubiye mu bufatanye na Amerika

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika ya Nigeria yemeje ko inzego z’umutekano zikomeje gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu guhangana n’ikibazo cy’iterabwoba n’ubuhezanguni bukaze bumaze igihe bugaragara mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Ubwo bufatanye bwatumye hagabwa ibitero by’indege byibasiye ahantu harangwa abarwanyi b’imitwe y'iterabwoba mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria. Iyi Minisiteri ivuga ko ibyo bitero byakozwe hashingiwe ku makuru yizewe y’ubutasi, hagamijwe kugabanya ubushobozi bw’iyo mitwe no gukumira ibitero byayo ku baturage.

Mu irangazo ryayo yashyize ku rubuga rwa X, yagize iti: “Hakurikijwe imikorere yemewe ku rwego mpuzamahanga n’amasezerano impande zombi zumvikanyeho, ubu bufatanye bukubiyemo guhanahana amakuru y’ubutasi, igenamigambi rihuriweho n’ubundi bufasha butandukanye bukorwa hubahirizwa amategeko mpuzamahanga, kubahana ubusugire bwa buri gihugu n’intego zihuriweho zo kubungabunga umutekano w’akarere n’uw’isi muri rusange.”

Nigeria yashimangiye ko ibikorwa byose byo kurwanya iterabwoba biyoborwa n’intego yo kurinda ubuzima bw’abasivili, kubungabunga ubumwe bw’igihugu no kubaha uburenganzira n’icyubahiro by’abaturage bose, hatitawe ku idini cyangwa ubwoko. Yongeyeho ko iterabwoba ryibasira Abakristu, Abayisilamu cyangwa indi miryango yose ritemewe kandi rinyuranyije n’indangagaciro za Nigeria n’amahoro mpuzamahanga.

Ibi ibitangaje nyuma yaho hashize igihe havugwa ubwicanyi bukorerwa abakirisitu, aho mu majyaruguru y'iki gihugu hamaze igihe barabaye isibaniro ryo guhangana hagati y'abakirisitu n'abayisilamu bapfa ubutaha.

Gusa itangazo rivuga ko Leta ya Nigeria ikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa bayo binyuze mu miyoboro isanzwe ya dipolomasi n’umutekano, mu guca intege imitwe y’iterabwoba, guhungabanya inkunga n’ibikoresho ihabwa, gukumira ibyago byambukiranya imipaka, ndetse no kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi z’igihugu.

Iri tangazo kandi rije rikurikira irya White House, ryavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero gikomeye ku barwanyi ba ISIS mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria. Perezida Donald J. Trump yavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije guhagarika imitwe y’iterabwoba yibasiraga kandi ikica abasivili b'abakirisitu b’inzirakarengane. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko izakomeza kugirana imikoranire n’abafatanyabikorwa no kumenyesha rubanda amakuru anyuze mu miyoboro yemewe.

Guverineri wa Sokoto South, Aminu W. Tambuwal, yasabye abaturage gukorana n'inzego z'umutekano ndetse no gutuza, ubuyobozi bwegereye abaturage bukababa hafi mu rwego rwo kwirinda ibihuha. Yavuze ko ari gukorana bya hafi n'inzego z'umutekano kugira ngo abarwanyi b'imitwe yigarije aka gace ihashwe.