Yahakanye ibyaha aregwa, yemera ko yakoze amakosa.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wahoze ari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yemeye ko yakoze amakosa , ko ibyo yakoze atari ibyaha byamujyana mu nkiko kuko byari mu nshingano ze nk'umukuru w'intara. Ibi yabitangaje ubwo yireguraga ku birego bibiri akurikiranyweho, ubwo kur'uyu wa gatanu yagezwaga imbere y'urukiko rwa Nyagatare, abueana ku ifumgwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Nov 10, 2023 - 16:58
 0
Yahakanye ibyaha aregwa, yemera ko yakoze amakosa.

Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare bwashyikirije urukiko CG (Rtd) Emmanuel Gasana wahoze ayyobora iyi ntara maze bumusabira  gufungwa by’agateganyo.

CG (Rtd) akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kwakira indonke kugira ngo akore ibiri mu nshingano ze ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’akazi mu nyungu ze bwite .

Icyakora we ahaahakanai byaha byombi, akavuga ko ibyo yakoze bishobora kuba amakosa ariko atari ibyaha kuko byari mu nshingano ze nk’umukuru w’intara.

Imvo z'ibyaha Gasana akurikiranyweho!

Ubusanzwe intandaro y'ibyaha CG (Rtd) Gasana bishingiye ku busabe yahawe na rwiyemezamirimo yitwa Eric Kalinganire wamusabye kumukorera ubuvugizi akabona umuriro w'amashanyarazi yari akeneye mu bikorwa bye byo gucukura amazi ayazamuye mu butaka.

Yamusabye kandi kumufasha akagura umushinga we muri iyi ntara izwiho kurangwamo izuba ryinshi.

Ubushinjacyaha buvuga ko CG (Rtd) Gasana yemeye gufasha uyu rwiyemezamirimo ariko nawe amusaba kumugereza amazi mu rwuri rwe afite mu karere ka Nyagatare.

Rwiyemezamirimo yatangiye akazi ndetse amazi ayagezamo ariko aza guhagarikwa na Gasana amaze gukoresha amafaranga angana na miliyoni 48 muri uwo mushinga.

Nyuma rwiyemezamirimo Kalinganire yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi akoresheje ubushukanyi.

Iki cyaha yagikurikiranyweho bitewe n'amafaranga y'abaturage bari barakusanyije abizeza kuzabazanira amazi ariko ntabikore. Kalinganire akagaragaza ko byatewe no kuba amafaranga yabo yakiriye yayakoresheje mu mushinga wa Gasana ndetse utaranamwishyuye.

Aha niho ubushinjacyaha buhera buvuga ko yakoze ibyaha byombi kuko atagaragaza amasezerano yagiranye na rwiyemezamirimo Kalinganire kandi ibyo yakoze byarashowemo amafaranga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel yafungwa bby'agateganyo kuko aramutse arekuwe yabangamira abatangabuhamya, akabashyirsho igitutu.

Iruhande rw'ibi, bunavuga ko ashobora gutoroka ubutabera bitewe nuko ibihano by'ibyaha aregwa byatuma afungwa imyaka irenze ibiri.

Ahakana ibyaha aregwa!

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yahakanye ibyaha byombi aregwa. Yemerako yakoze ubuvugizi nkuko yari yabisabwe na rwiyemezamirimo Kalinganire ariko ko yari imwe mu nshingano ze nk'umukuru w'intara.

Yavuze ko ibyakozwe na Kalinganire mu rwuri rwe ari uko ariho hari hari umuriro w'amashanyarazi, kandi ko byagombaga no kugezwa ku bandi baturage.

Umucamanza yamubajije impamvu yemeye ko amafaranga yakusanyijwe n'abaturage akoreshwa mu isambu ye [ urwuri] kandi abayatanze batuye kure yaho.

Mu kwisobanura, CG (Rtd) Gasana yavuze ko yizeye umushoramari wamubwiraga ko afite ubushobozi kandi wari ufite ibyemezo yahawe n'izindi nzego za Leta.

Ku bijyanye n'ubusabe bw'ubushinjacyaha bwo gufugwa by'agateganyo, umwunganira mu mategeko yavuze ko CG (Rtd ) Gasana atatoroka inkiko kuko yarwaniye igihugu ndetse akaba afite imitungo n'umuryango atasiga.

Iruhande rw'ibi, ubwunganizi bwe bwagaragaje ko afite n'umwishingizi wemeye kuryozwa ibyaha bye igihe yaba atorotse ubutabera.

Yageze ku rukiko rwa Nyagatare ari zwe cyane!

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye umukuru w'igipolisi cy'u Rwanda imyaka 10, nyuma yo kuva mu gisilikari afite ipeti rya Brigadier General, yagejejwe mu nyubako y'urukiko rwa Nyagatare, ahari harinzwe cyane, abapolisi benshi bagaragara mu nguzi zose, nkuko tubikesha Ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.

BBB ivuga ko ku muryango w’icyumba cy’iburanisha hari itangazo ribuza abantu kuba bakwinjirana ikintu cyafata amajwi cyangwa amafoto.

Nimugihe abanyamakuru bari benshi, na bo bategetswe gusiga hanze ibikoresho byabo by’akazi n’ibyitumaho.

Ku buryo budasanzwe, Gasana  yinjijwe mu rukiko abantu bose bamaze kwicara ndetse n'inteko iburanisha.