Uwari amakiriro y’umuryango, yaguye ku kiraka cyo kurwana mu ntambara
Clinton Nyapara Mogesa, Umunya-Kenya w’imyaka 29 wari inkingi ya mwamba n’icyizere cy’imibereho myiza y’umuryango we, yapfiriye ku rugamba mu burasirazuba bwa Ukraine aho yarwaniraga ku ruhande rw’Uburusiya. Umuryango we urasaba ibisobanuro n’ubufasha bwa leta ya Kenya, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku rubyiruko rwo muri Afurika rwinjizwa mu ntambara binyuze mu byiswe akazi mu mahanga.
Urupfu rwa Clinton Nyapara Mogesa rwashenguye umuryango we wo muri Kenya, nyuma y’uko abategetsi ba Ukraine batangaje ko uyu musore wari bucura mu muryango (umuhererezi) yapfiriye mu Ntara ya Donetsk, mu burasirazuba bwa Ukraine, mu gitero cyiswe icy’“abakurutu”. Ubu ni uburyo Uburusiya bukoresha bwo kohereza ku bwinshi abasirikare bashya, barimo n’abanyamahanga, badafite imyitozo ihagije ya gisirikare, bugamije kurusha imbaraga ingabo za Ukraine hashingiwe ku mubare, ariko bugatuma hapfa benshi abandi bagakomereka bikomeye.
Mogesa yari yaravuye muri Kenya mu 2024 ajya gushaka akazi muri Qatar, aho umuryango we wari ufite icyizere ko azabasha kuwufasha kwiteza imbere. Nyuma yaho, yabamenyesheje ko agiye mu Burusiya. Mubyara we, Vincent Okemwa, yabwiye BBC ko Mogesa yari yavuze ko ari mu mahugurwa yamaze ibyumweru bitatu, ariko nyuma yaho nta makuru ye bongeye kubona. Inshuro ya nyuma bavuganye na Mogesa ni ku wa 28 Ukwakira (10) 2025, mbere y’uko amakuru y’urupfu rwe atangazwa.
Abategetsi ba Ukraine bavuze ko Mogesa yapfuye ariko abasirikare b’Uburusiya ntibatwara umurambo we, ndetse ko yari afite pasiporo z’abandi Banya-Kenya babiri. Ibi byakomeje kuzamura impungenge ku iyinjizwa ry’abanyamahanga mu gisirikare cy’Uburusiya no ku mutekano wabo.
Kugeza ubu, umuryango wa Mogesa uvuga ko uri mu mwijima kuko nta makuru ufite ku cyabaye n’uburyo umurambo wagarurwa mu gihugu. Okemwa yavuze ko se wa Mogesa yari yaragurishije isambu kugira ngo amufashe kubona itike y'indege imujyana muri Qatar, kuko yari we wari icyizere cy’ejo hazaza h’umuryango.
Umwe mu bagize umuryango we yagize ati:"Yari amakiriro yacu. Yari afite gahunda nziza ku muryango we, none byose byasenyutse.”
Umuvandimwe we, Joel Mogere, yabwiye Citizen TV ko urupfu rwa Mogesa rwabahungabanyije bikomeye, amwita ko yari “ishingiro ry’imibereho n’icyizere cy’umuryango” ndetse ari nawe witaga kuri Nyina, Mellen Moraa, urwaye diyabete. Yavuze ko uwo muhungu ari we wamwitaho akamugurira imiti, asaba leta ya Kenya kubafasha gutahukana umurambo no kubona ibisobanuro.
Urupfu rwa Mogesa rubaye mu gihe imibare y’Abanya-Kenya n’abandi banyafurika binjizwa mu ntambara yo muri Ukraine ikomeje kuvugwa. Mu kwezi gushize, leta ya Kenya yatangaje ko abanya-Kenya 18 bari baragiye kurwanira Uburusiya batabawe bagatahukanwa, ariko ntiyigeze yemeza urupfu rw’umuturage n’umwe. Icyakora, umuryango Vocal Africa uvuga ko nibura abanya-Kenya 18 bapfuye cyangwa baburiwe irengero, mu gihe Ukraine ivuga ko abanyamahanga barenga 1,400 baturutse mu bihugu 36 byo muri Afurika bahawe akazi ko kurwanira Uburusiya.
Mu rwego rwo gukumira izo ngaruka, Ukraine yakomeje kuburira ko umuntu wese urwanira Uburusiya azafatwa nk’umwanzi. Isaba abanyamahanga kwirinda kujya mu Burusiya ku mpamvu z’akazi, kuko bishobora kubashyira mu kaga ko kwinjizwa ku gahato mu gisirikare nta myitozo ihagije kandi hari amahirwe macye yo kurokoka.
Kinyarwanda
English

