Israël yatangaje ko itazava burundu muri Gaza
Minisitiri w’ingabo wa Israël, Israël Katz, ku wa kabiri, ku wa 24 Ukuboza (12) 2025, yatangaje ko ingabo za Israël zitazigera ziva burundu mu gace ka Gaza. Yashimangiye ko zizahaguma mu buryo buhoraho. Ibi yatangajwe mu gihe Gaza ikomeje kugarizwa n’intambara imaze imyaka isaga ibiri, abaturage bugarijwe n’inzara n’ibindi nkenerwa by'ibanze bikongera impungenge ku hazaza h’agahenge n’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati.
Minisitiri Israël Katz yaavuzeko “Turi hagati muri Gaza kandi ntituzigera tuva muri Gaza.”
Ibi byashimangiye impungenge z'Abanyapalestine n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bari bamaze igihe bagaragaza, ko Israël ishobora gukomeza kwigarurira Gaza mu buryo buhoraho, binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga.
Ni mu gihe Israël yanagaragaje ibikorwa bifatwa nko gukoroniza ibice byo muri Cisjordanie isanzwe yarigaruriwe. Katza yatangarije ko mu gace ka Beit El, hamwe mu higaruriwe na Israël, mu gutaha inzu nshya 1 200 zo guturamo zubatswe muri aka gace.
Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Israël ikomeje kwagura imigambi yayo yo kwigarurira ubutaka bwa Palestina, yaba muri Cisjordanie cyangwa muri Gaza.
Minisitiri w’ingabo yanongeye gutangaza ko Israël ishobora gushyiraho ibirindiro bishya mu majyaruguru ya Gaza, bigamije gusimbura ibyo Israël yari yarakuye muri aka gace mu 2005.
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko ku ruhande rwa dipolomasi zi mvugo n’izi ngamba zishobora kongera umwuka mubi mu karere, zigahungabanya icyizere cy’inzira ya politiki irambye, ndetse zigakomeza kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cy’agahenge, gikomeje gusabwa n’ibihugu nka Misiri na Qatar.
Ni mu gihe ibiganiro bigikomeje kudindira, ndetse ejo hazaza ha Gaza hakomeje kuguma mu rujijo.
@rfi
Kinyarwanda
English

