Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye gikomeje gutsura umubano urambye n’Amerika, ushingiye ku bucuruzi bukomeye bushingiye ku masezerano ya African Growth and Opportunity Act (AGOA), ubufatanye mu bya dipolomasi, demokarasi, kurwanya iterabwoba ndetse n’ibijyanye n'ubwirinzi.

Sep 2, 2025 - 20:51
 0
Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye

Ibi Ruto yabitangaje ubwo Guverinoma ya Kenya yasinyaga amasezerano (MoU) n’Intara ya Nebraska yo muri Amerika mu bijyanye no gukorana n’Abanyakenya baba mu mahanga, kwiga no guhugura abanyeshuri, gusangira ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuhinzi ndetse  no gushyiraho amahirwe ku bashaka imirimo.

Isinywa ry’aya masezerano ryabereye mu muhango wabereye muri State House i Nairobi. Aya masezerano yashyizweho umukono na Roseline Njogu, Umunyamabanga wa leta Ushinzwe Abanyakenya baba mu mahanga, na Bob Evnen, Umunyamabanga wa Leta ya Nebraska.

Perezida Ruto yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kongerera Abanyakenya amahirwe yo gukorera no kwiga mu mahanga, no gutsura umubano w’abantu ku giti cyabo hagati y'ibihugu byombi.