Hashyizweho amabwiriza mashya agenga ibiciro by’imiti yo kwa muganga, mu kurengera abaturage
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyashyizeho amabwiriza mashya agenga ibiciro by’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, agamije kurinda abaturage inyongera zidakwiye no kuborohereza kubona imiti ku giciro kiboneye. Iki kigo kivuga ko inyandiko ikubiyemo aya mabwiriza yerekeye ishyirwa mu bikorwa ry'inyungu fatizo yatangiye gukurikizwa ku wa 30 Kanama (08) 2025.
Aya mabwiriza mashya agamije gushyiraho ibiciro bingana kandi biboneye kuri buri wese; korohereza abaturage kubona imiti y’ibanze; gushyira imbaraga mu bugenzuzi bw’ibiciro; ndetse no kongera icyizere cyo kuboneka kw’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi.
Rwanda FDA ivuga ko aya mabwiriza ashingiye ku buryo bushya bwa “regressive mark-up”, aho ku miti ihenze cyane hakoreshwa inyongera nto ku giciro, mu gihe no ku miti ihendutse hashyirwaho inyongera nto. Rwanda FDA ivuga ko ibi bizakuraho itandukaniro rinini ry’ibiciro ku isoko no gukumira inyungu ikabije mu bucuruzi bw'imiti ku usoko ry'u Rwanda.
Ivuga ko iki gikorwa gishingiye ku bibazo byagaragaye muri raporo yakozwe muri 2019 ku igenzura ry’ibiciro by’imiti mu Rwanda. Iyo raporo yagaragaje ibibazo birimo: kutagira igenzura ryimbitse ku giciro cy’abakora imiti, itandukaniro rinini ry’ibiciro ku isoko, kubura umucyo mu micungire y’ibiciro ndetse n’inyongera zituruka ku bacuruzi benshi bahurira mu iyakwirakwiza ry’imiti.
Rwanda FDA ivuga ko aya mabwiriza azakurikizwa ku giciro cy’uruganda (ex-manufacturer price), ku miti igemurwa mu mafarumasi cyangwa igurwa binyuze mu masoko ya Leta.Azreba kandi abakora imiti, abayinjiza mu gihugu, abayikwirakwiza mu gihugu, abayicuruza mu za mafarumasi ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bya Leta n’ibyigenga.
Igenzura ry’isoko, ubugenzuzi (audits) n’ubufatanye n’abafite aho bahurira n’ubuzima byitezweho kuba imbarutso yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.
Abatazayubahiriza, Rwanda FDA ivuga ko bazahanishwa ibihano biteganywa n’Itegeko Nº 003/2018 riyishyiraho.
Hashyizweho kandi uburyo bwo kwakira raporo ku bantu bazajya barenga ku giciro cyemewe, mu rwego rwo gukomeza kurinda inyungu z’abaturage.
Mu itangazo ryayo, Rwanda FDA yashimangiye ko aya mabwiriza mashya azafasha gushyiraho uburyo burambye, burimo umucyo kandi bunoze bwo kugenzura ibiciro by’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, bityo ubuzima bw’Abanyarwanda bukarindwa kandi buri wese akabona imiti ku giciro cyoroheje.
Nimugihe wasangaga hari imiti ab'amikoro make badashobora kwigondera kubera ibicuro bihanitse cyane, ndetse buri Farumasi ifite ibiciro byayo ku muti umwe, kabone nubwo zaba zihorera ahantu hegeranye.
Kinyarwanda
English

