Umushinga wo guhanga ikiyaga witezweho kuzamura ubukungu no kurwanya imyuzure
Leta y'u Rwanda yatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi agera kuri megawati 43.5, aziyongera ku muyoboro mugari w'igihugu (National grid) igeze kure. Uru rugomero ruzakurikirwa no guhanga ikiyaga gishya kizafasha mu kuhira imyaka, kurwanya imyuzure no guteza imbere ubukungu binyuze mu bukerarugendo, ubwikorezi ndetse n’uburobyi.
Iki kiyaga kizaba gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z’amazi, kikaba kitezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu kuhira imyaka, kurinda abaturage ingaruka z’imyuzure ahaninin iterwa no kuzura k'umugezi wa Nyabarongo ndetse no kuba isoko y’amazi y’amashanyarazi.
Uretse ibi, kizaba n’inkingi y’ubukungu bushya mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Gakenke, Nyabihu na Ngororero, aho biteganyijwe ko kizakurura ishoramari mu bukerarugendo n’imyidagaduro, birimo uburobyi, siporo zo koga, ndetse no kubakwa kwa mahoteli na resitora.
Abaturage bazagurwaho ingaruka n'uyu mushinga mugari, bamwe bamaze kubona ingurane ndetse n'abatarazibona barimo gufashwa kuzuza ibyangombwa. Ingo zizimurwa zisaga 3 400 ndetse abaturage bazimurirwa mu midugudu igezweho ifite amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze ndetse aba baturage bazungukira mu bikorwa bibyara inyungu muri iki kiyaga.
Nmugihe ibikorwa byo kwimura abaturage bazagirwaho ingaruka n'uyu mushinga, Leta y'u Rwanda ivuga ko bizatwara miliyari 70 Frw.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo gusinya amasezerano hagati ya Leta y'u Rwanda n'Ubushinwa muri 2020, aho Banki yo mu Bushinwa yitwa China Exim Bank yemeye gutanga inguzanyo yoroheje ya miliyoni $214 azifashishwa mu kuwushyira mu bikorwa.
Nimugihe gushyira mu bikorwa uyu mushinga bizatwara hafi miliyari 320 Frw, hatabariwemo ayo kwimura abaturage.
Biteganyijwe ko umushinga ko kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo II uzarangira mu mwaka w'2028.
Kinyarwanda
English

