Netanyahu yemeye umugambi wa Trump kuri Gaza, anasaba imbabazi Qatar
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yemeye gushyigikira umugambi w’amahoro wa Perezida wa Amerika Donald Trump ugizwe n’ingingo 20, ugamije guhagarika intambara muri Gaza. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabereye muri White House hagati ya Netanyahu na Trump.
Netanyahu yashimiye Trump ku mugambi we, wemeza ko intambara ishobora guhagarara mu gihe impande zombi ziwemeye.
Uyu mugambi uteganya ko abanya-Israeli bose bagifitwe bunyago barekurwa mu masaha 72, ndetse Israeli ikarekura abarenga 1,000 b’Abanyapalestina bafunzwe, barimo benshi bakatuwe burundu.
Uwo mugambi uvuga ko Gaza izagenzurwa n’ubutegetsi bw’agateganyo bushingiye ku bunyamwuga, hatarimo Hamas, bukurikiranwe n’akanama k’amahoro kazashyirwaho na Trump n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, ari nawe uzaba umuyobozi w’agateganyo w'inzibacyuho.
Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza
RFI ivuga ko Tony Blair yitezweho kutazashyigikira umugambi wo kwiyomekaho Cisjordanie. Yanatangaje ko Ubutegetsi bwe buzatangirira muei Egypt noneho nyuma bukazimukira muri Gaza bujyanye n'ingabo zishyinzwe kugarura amahoro zirimo n'iz'Abarabu.
Netanyahu yasabye Imbabazi Qatar
Ubwo yari muri White House, Netanyahu yahamagaye Minisitiri w’Intebe wa Qatar amusaba imbabazi ku rupfu rw’umusirikare w’icyo gihugu wazize igitero cya Israel cyagabwe ku bayobozi ba Hamas.
Yemeje ko icyo gitero cyarenze ku busugire bwa Qatar kandi nta bitero nk’ibi izongera gukora.
ibi bije mu gihe imibanire n'amahanga ya Israeli harimo umwuka mubi kandi muri guverinoma ya Netanyahu isa n’idahuriza hamwe.
Kinyarwanda
English

