Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2520 tw’urumogi

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abantu babiri: umusore n’umubyeyi we bafatanwe udupfunyika 2520 tw’urumogi mu nzu babamo iherereye mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza.

Oct 5, 2025 - 12:17
 0
Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2520 tw’urumogi

Ni nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko bamwe mu bagize uwo muryango bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye.

Ku bufatanye n'abaturage, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace NGIRABAKUNZI, avuga ko hakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira no kurwanya ibyaha n’ababigiramo uruhare kuko abaturage ari nabo bagize uruhare mu gufata ibi biybiyobyabwenge.

Yagize ati:"Abaturage nibo bafatanyabikorwa b’ibanze mu mutekano aho baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha. Ni muri urwo rwego aba bantu bafashwemo.”

“Dufite abaturage bazi ingaruka z’ibyaha niyo mpamvu bagira n’uruhare mu kubirwanya kugira ngo bahore batekanye. By’umwihariko ibiyobyabwenge byo ni ibindi bindi kuko ari intandaro y’ibindi byaha ndetse bikatwangiriza abaturage biganjemo urubyiruko. Turasaba buri wese kubitangaho amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kubitunda, kubicuruza no kubikoresha bafatwe.”

Yakomeje agira ati “Abishora muri ibi byaha byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bamenye ko amayeri bakoresha yose yatahuwe. Bityo baragirwa inama yo kubizibukira kuko bazafatwa kandi babihanirwe.”

Urumogi rubarirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye aho ubihamijwe n’urukiko ashobora no guhabwa igihano cy’igifungo kugeza kuri burundu. Abafashwe bombi bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha.