Uruganda ruzwiho gukora imyenda irimo impuzankano y'inzego z'umutekano rugiye kujya rukora amakoboyi
Uruganda UFACO Garment Ltd, rumenyerewe rukora imyenda y’inzego z’umutekano (impuzankano), amashati n’imipira, rugiye kwagura ibikorwa byarwo. Ubuyobozi bwarwo buvuga ko mu kwezi kwa mbere kwa 2026 bazashyira ku isoko amajeans akorewe mu Rwanda. Ni gahunda igamije gufasha igihugu kugabanya imyenda ya cyaguwa, kugabanya ibitumizqa mu mahanga ndetse no guteza imbere Made in Rwanda.
Jean Isaac Ndayisenga, Umuyobozi wa UFACO Garment, yavuze ko bamaze imyaka ibiri biga uburyo bwo gukora amajeans n’ama-coton atari ku isoko ry’u Rwanda kuko byaturukaga hanze.
Yagize ati: “Turimo kwiga uko twakora amajeans kandi tugomba kuyakora mu buryo butandukanye n’imyenda isanzwe dukora. Mu kwa mbere tuzashyira ku isoko jeans ya mbere, kuko n’ibitambaro byayo byaraje.”
Uru ruganda ruri kwagura aho rukorera, ubuyobozi bwarwo bwavuze ko rusanzwe rukora imyenda ku busabe bw’abakiliya ariko rukagira n’ibicuruzwa bishyirwa mu masoko atandukanye arimo Nyarugenge, Remera n'ahandi. Ubu bavuga ko bageze Muhanga na Nyagatare.
Ndayisenga yagize ati: “Mu turere 30 tugize igihugu, dukorera muri 15 kandi turi kwiga uko twashyiraho amaduka menshi kugira ngo umuturage w'i Nyamasheke nakenera umwenda wakorewe muri UFACO awubone byoroshye, n'umucuruzi ushaka kuduhagararira.”
Ku bijyanye n’ibiciro, Ndayisenga yemeza ko ama-jeans azakorwa n'uru ruganda azaba ahendutse kurusha atumizwa hanze, ati: “Twaje nk'uruganda, turashaka kubwira abanyarwanda n'abarangura ko ibyo barangura hanze, bamwe burira indege bajya mu Bushinwa, ko no muri UFACO Garment babibona. Ndabizeza ko igiciro kizaba kiri hasi ugereranyije n'icyo baranguraho mu Bushinwa."
Nubwo hari abavuga ko imwe mu myenda ikorerwa mu Rwanda iba idafite ubuziranenge, we yemeza ko bakurikiza ibipimo by'imbere mu gihugu na mpuzamahanga kuko hari ibicuruzwa bajyana mu bihugu byi mu burengerazuba bw'Isi. Ibyo byingera ko kuba batega amatwi ibitekerezo by’abakiliya kugira ngo banoze ibyo bakora.
Ku mbogamizi inganda zigihura nazo, Ndayisenga yagarutse ku giciro cy’ubwikorezi kiri hejuru bigatuma bagorwa no kubona ibikoresho by'ibanze. Gusa avuga ko bari mu biganiro na minisiteri ifite inganda n’ubucuruzi mu nshingano ( MINICOM ) kugira ngo haboneke ibisubizo. Ibyo byiyingersho imyumvire y'abatariyumvamo imyenda yakorewe iwabo.
UFACO Garment yatangiye mu 2018 ifite abakozi 100, ubuyobozi bwayo buvuga ko yagutse ndetse isigaye ikoresha abakozi 350, 60% muri bo ni ab'igitsina gore. Ni mu gihe uru ruganda ruherutse guhabwa igihembo n'icyemezo cyo guteza imbere ihame ry'uburinganire.
Basanzwe bakora n'amajire yambarwa n'abamotari
Badoda impuzankano zirimo iz'inzego z'umutekano n'ibindi bigo bikomeye
Kinyarwanda
English

