Mahama: Impunzi z’Abarundi zubakiwe umusingi uziganisha mu kwigira

Impunzi z’Abarundi ziba mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe zasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n'ubukorikori bw’impu mu rwego rwo kuziha umusingi wo kwigira no kwihangira imirimo. Ubuyobozi bwa Rwanda Leather Association bwagize uruhare mu gutanga ubu bumenyi binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda, buvuga ko kwakira impunzi atari ukuziha icumbi gusa, ahubwo ari no kuziha ubumenyi buzifasha kwiteza imbere.

Dec 22, 2025 - 23:30
 0
Mahama: Impunzi z’Abarundi zubakiwe umusingi uziganisha mu kwigira

 Ibi byagarutsweho ku wa 22 Ukuboza (12) 2025, ubwo impunzi zasoje ayo masomo zahabwaga impamyabumenyi.

Aya masomo zahawe yibanze ku gukora ibikomoka ku mpu birimo inkweto, imifuka n’ibindi bikoresho bifite isoko mu gihugu ndetse no mu mahanga. Yatanzwe hagamijwe gufasha impunzi kubona ubumenyi ngiro bubafasha kwigira no gutegura ejo hazaza hazo.

D’amour Kamayirese; Umuyobozi wa Rwanda Leather Association, yashimangiye ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy'uko u Rwanda rwiyemeje kubana neza n'abaturanyi no kubafasha gutera imbere.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu gifite umutima wo kwakira no gufasha. Ibi dukora ni bimwe mu byo twatojwe n’Indangagaciro z’Igihugu n’icyerekezo cyashyizwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame."

Yongeraho ko "Kwakira impunzi zaduhungiyeho si ukubaha icumbi gusa, ni no kubaha ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwigira. Ibi ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite icyemezo cyo kubana neza n’abaturanyi no kubafasha gutera imbere.”

Kamayirese yanavuze ko umwuga w’ubukorikori bw’impu ufite amahirwe menshi ku isoko, asaba abasoje amasomo gukomeza gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse ndetse no kubyaza umusaruro impano n'ubumenyi bahawe.

Nubwo bari mu buhungiro, abahawe izi mpamyabumenyi bahamya ko bagiye kuzibyaza umusaruro binyuze mu gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, bakorana n’abandi ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’aho batuye.

Minani Richard ni umwe mu mpunzi zahawe mu bahawe ubwo bumenyi. Ashimira u Rwanda kuba rwaramuhaye ubuhungiro ndetse n'amahirwe yo kwiga imyuga.

Yagize ati:"Nyuma yo kuduha ubuhungiro, Leta y’u Rwanda yongeye kudufasha iduha amahirwe yo kwiga imyuga. Ubumenyi twungutse buzadufasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.Turashimira cyane Perezida Paul Kagame n’igihugu cy’u Rwanda ku rukundo n’icyerekezo byatugaragarijwe.”

Mugenzi we, Tuyisenge Jeannine, yavuze ko amasomo yize agfiye kumufasha kwibeshaho, kwigirira icyizer ndetse no gutegura ejo heza.

Ati: “Twishimiye cyane izi certificates duhawe. Ibi twize bizadufasha kwibeshaho, kwigirira icyizere no gutegura ejo hazaza heza. Turabona ko iterambere u Rwanda rwifuriza abenegihugu barimo no kudufasha natwe impunzi.”

Gufasha impunzi kubona ubumenyi n'ubushobozi bibafasha kwigira no kugira icyizere cy'ejo hazaza ni igikorwa kigaragaza uruhare rukomeye u Rwanda rukomeje kugira mu guteza imbere impunzi, atari ukubaha umutekano gusa.