Musanze: Polisi yafunze igisa n’uruganda na nyirarwo wengaga inzoga zitemewe
Polisi ikorera mu Karere ka Musanze k’ubufatanye n’abaturage yameneye mu ruhame litiro 1750 z’ikinyobwa cya Karigazoke kitemewe, aho cyakorerwaga harafungwa ndetse n’uwagikoraga atabwa muri yombi.
Ni mu bikorwa byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Nzeli (09), byo kurwanya inzoga zitemewe byabereye mu murenge wa Gacaca, akagari Kabirizi, umudugudu wa Mata. Polisi yafashe uyu mugabo ukora Karikazoke ndetse na bimwe mu binyabutabire ayikoresha. Muri ibi bikorwa hanamenywe litiro 1750 za karigazoke, yiteguraga gukwirakwiza mu baturage.
Polisi isaba abaturage kwirinda kunywa ibintu bitemewe kuko kubinywa bibagiraho ingaruka mbi zirimo n’uburwayi. Ikabasaba ubufatanye mu kurwanya ibinyobwa bitemewe, batanga amakuru y’aho bikorerwa kugira ngo ababikora bafatwe babihanirwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace NGIRABAKUNZI, avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bazakomeza gusobanurira abaturage ingaruka zo kunywa inzoga zitemewe haba ku buzima, ku mibanire n’abandi ndetse no ku mutekano muri rusange.
Ati “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitemewe ndetse tubifatanye no gufata ababikora kugira ngo bahanwe. Ahantu higanje izi nzoga zitemewe niho kenshi usanga hari n’ibibazo by’urugomo, amakimbirane mu miryango n’izindi ngaruka zikomoka ku businzi.”
Akomeza agira ati “Umuntu wishoye mu kunywa izi nzoga ntabwo yongera kugira imbaraga zo gukora ibimuteza imbere ahubwo usanga ahita asaza imburagihe bityo turasa buri wese kuzirinda no kuzirwanya.”
Kenshi amazina ahabwa izi nzoga zidafite ubuziranenge usanga aba aburira abazinywa kuko hari aba agaragaramo ingaruka zishobora kugera ku wa zinyoye. Amwe muri ayo mazina harimo Muriture, Nzog’ejo, Muhenyina, Tunuri, umumanurajipo ndetse n’ayandi aburira abazinywa ku ngaruka zishobora kubageraho bitewe n’ibinyabutabire bizikoreshwamo
Uwafashwe akora izi nzoga zitemewe arashyikirizwa inzego z’ibanze kugira ngo acibwe amande ndetse n’ibikoresho yakoreshaga birafatirwa.
Kinyarwanda
English

