Ubufaransa bwaciye itabi rya Nikotine ryatezaga ibibazo mu rubyiruko
Ubufaransa bwafashe icyemezo cyo guhagarika burundu itabi rizwi nka nicotine pouches -udupfunyika twa Nikotine hamwe n’ibindi bicuruzwa byiganjemo nikotine. Uyu mwanzuro washyizwe mu Igazeti ya Leta ku wa Gatandatu, uzatangira gukurikizwa guhera muri Werurwe (03) 2026, witezweho kurengera cyane cyane abana n’urubyiruko bari batangiye kwibasirwa n’ingaruka z’iri tabi rishya.
Iri tabi rizwiho kuba riterwa hagati y’ishyinyo n’ururimi, rikaba rifite nikotine nyinshi irimo uburozi bwica. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ubuzima (Anses) cyagaragaje ko ryari ryatangiye guteza ibibazo bikomeye, aho abana b’imyaka 12–17 bagaragazaga kuruka bikabije, kugagara, guta ubwenge, umuvuduko w'amaraso ndetse no guhura n’uburozi bushobora no kubashyira mu kaga.
Ku bana bato cyane, byagaragaye ko hari abisangaga barinyweye bibeshye, biabateza ibibazo bikomeye mu miryango.
Minisitiri w’Ubuzima w'Ubufaransa, Catherine Vautrin, yavuze ko nikotine ubu ifatwa nk’ikirungo gishobora kwica, kandi ko ikoreshwa mu buryo bwo kwidagadura ariko ikangiza urubyiruko rwishora mu kunywa itabi. Yongeyeho ko iyi ari intambwe ikomeye mu kurengera urubyiruko, cyane abangavu n'ingimbi.
Muri 2023, Ubucuruzi bw'iri tabi bwinjije amafaranga angana na miliyari 6.6 z’amadolari ya Amerika, ndetse byari byitezwe ko rizinjiza miliyari 27.4 mu 2032 ku Isi yose.
Gusa amashyirahamwe arwanya itabi yakiriye neza uyu mwanzuro, avuga ko ari intsinzi ikomeye yo kurengera ubuzima bw’urubyiruko.
Gusa inganda zicuruza itabi nka British American Tobacco na Philip Morris zamaganye uyu mwanzuro, zivuga ko uzambura abakuru amahitamo yo gukoresha iri tabi ryafatwaga nk’ibisimbura itabi. Abacuruza itabi bo bavuga ko ibi byakozwe batagishijwe inama kandi bishobora kuzaha urwaho ubucuruzi bwa rwihishwa.
Guverinoma y’Ubufaransa yasobanuye ko itabi rya Nikotine yahagaritswe guhera muri Werurwe (03) 2026 ririmo nikotine mu buryo bwo kunyunyuzwa cyangwa kurumwa, uretse nikotine ikoreshwa mu buvuzi. Ibi birimo pouches, chewing-gum, imikandara ya nikotine, udupfunyika n’ibindi bisa nabyo.
Ubufaransa bwavuze ko ubuzima bw’abaturage bufite agaciro kurusha amafaranga yakwinjizwa n'iri tabi.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yuko hari hashyizweho iki gihugu cyari kimaze gushyiraho amategeko akumira itabi rikoreshwa rimwe ndetse no kubuza kunywera itabi ahantu hahurira abantu benshi nko mu mashuri, amaparike, ku musenyi wo kunyanja ndetse n'ahandi.
Ubu bufatanye bwa Leta n’amashyirahamwe arwanya itabi bwagaragajwe nk'ubugamije kurinda abana n’urubyiruko kuba abambere mu kwinjizwa mu ngeso zo kunywa itabi, no gukomeza urugamba rwo guhashya ubucuruzi bwungukira mu kubatwa na nikotine.
@rfi
Kinyarwanda
English

