Umuganga ushinjwa kuroga abarwayi yagejejwe imbere y’urukiko

Urukiko rwo mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha urubanza rudasanzwe ruregwamo Dr. Frédéric Péchier, umuganga utera ikinya (anesthésiste) w’imyaka 53, uregwa kuroga abarwayi 30, 12 muribo bagapfa. Uyu muganga wahoze akoreraga muri Clinic ebyiri zigenga zo mu mujyi wa Besançon wo mur'iki gihugu, ashinjwa kuba yarateraga abarwayi imiti irenze igipimo, abarwayi bakagira ikibazo cyo guhagarara k'umutima kugira ngo agaragare nk’umuhanga mu kugarura ubuzima bw'umutima wahagaze ndetse no gusiga icyasha abo bakorana.

Sep 8, 2025 - 12:49
 0
Umuganga ushinjwa kuroga abarwayi yagejejwe imbere y’urukiko

Kuva mu mwaka 2008 kugeza 2017, izi Clinic zombi Frederic yakoragamo zakunze kugaragaramo abarwayi benshi bagira ibibazo byo guhagarara k'umutima mu buryo  butunguranye. 

Uru rubanza rutangiye nyuma y'imyaka 7 Frederic akorwaho iperereza. Ubushinjacyaha buvuga ko yashyiraga uburozi mu miti yaterwaga abarwayi, ikoreshwa n'abandi baganga kugira ngo ateze ibibazo mu cyumba babagiramo. Iyo yabikoraga, ni we wabaga umufasha wa mbere igihe habaga habaye ikibazo, bikamugaragaza nk’umuhanga mu gukiza ubuzima.

Umwe mu bashinjacyaha, Etienne Manteaux, yavuze ko ibyo aregwa ari “ukuroga abarwayi bazima agamije guhungabanya abo yakoranaga”. 

Yongeraho ko " Frederic Péchier ni we watabaraga  wa mbere, iyo habaga havutse ikibazo cyo guhagarara k'umutima. Yahoranaga ibisubizo hafi."

Iyo yatabaraga, kenshi yavugaga ko uko kurogwa kwatewe n'amakosa y'ubuvuzi yakozwe na bagenzi be bakoranaga. Ubushunjacyaha buvuga ko ibyo yabikoraga kubera amakimbirane yabaga afitanye n'abakozi bagenzi be! 

Iperereza kuri Frederic ryatangiye muri 2017 nyuma y’uko umurwayi witwa Sandra Simard w’imyaka 36 agize ikibazo gikomeye cyo guhagarara k'umutima mu gihe yari kubagwa muri Clinic ya Saint-Vincent. Nyuma basanze potassium nyinshi  mu gacupa k'umuti ubuza ububabare yari yatewe n'uwamuteye ikinya.

Ku ikubiriro, Frederic Péchier niwe waketswe, arafatwa, nyuma y’uko amakuru menshi agaragaje ko aho yakoze hose habaye ibibazo nk’ibi,  mugihe aho yavuye bitakomeje kuhagaragara.

Mu kwiregura, icyo gihe yavuze ko ari kubazwa ibyaha bikomeye atiheze akora.

Urubanza ruteganyijwe gukomeza kugeza mu Ukuboza (12), rufatwa nk’urudasanzwe mu mateka y’ubutabera bw’u Bufaransa” kubera uburemere bwarwo ndetse n’uburyo iperereza ryamaze imyaka irindwi.

Mu myaka irindwi iperereza ryamaze, habanje gusuzumwa raporo zirenga 70 zabayemo ibibazo bikomeye mu buvuzi bitari byitezwe ku barwayi cyangwa impfu. Imanza z’abarwayi 30 bagize ikibazo cyo guhagarara k'umutima mu gihe babagirwaga  muri Saint-Vincent Clinic na Franche-Comté Polyclinic nibyo byagejejwe imbere y’urukiko. Ikinyamakuru L’Est Républicain cyatangaje ko polisi yabajije abantu 1,514 bose bashoboraga kuba barakoze mu byumba byo kubagiramo by'ibi bitaro, ariko Péchier akaba ari we wenyine wagaragaye ku rutonde rwa buri kibazo ku bitaro byombi.

Abashinjacyaha basobanura ko kumara imyaka myinshi mu iperereza barimo kwiga no gusobanukirwa ibijyanye n'ubumenyi bwihariye mu buvuzi kugira ngo bamenye neza uburyo ibyaha byakozwe n’imikorere y’uwaregwa.

Iperereza ryasabye ko imibiri ine y'abapfuye itabururwa– icyemezo gifatwa gake gashoboka, aho ubushinjacyaha buvuga ko byari ngombwa nubwo byari bigoye hashingiwe mu by’ubumenyi, ikiguzi ndetse no kuba byarashoboraga gukomeretsa imiryango yabo.

Imiryango 150 irimo amashyirahamwe y'abakozi batera ikinya n’umuryango bazakurikirana uru rubanza. Hari kandi n’abavoka 55.

Urubanza rw'umurwayi muto ni urw'umwana w’imyaka 4 warokotse urupfu nyuma yo guhura n’ibibazo byo guhagarara k'umutima kabiri igihe yabagwaga muri 2016. Naho ukuze ni umusaza w'inyaka 89.

Amandine Lehlen, ufite Papa we yazize bebe ubwo burozi,  yavuze ko yari ategereje uru rubanza imyaka 17, nyuma y’uko se apfuye ari kubagwa mu 2008 kubera imiti ya lidocaine  irenze urugero yatewe.

Péchier, ufite abana batatu ndetse ubu yahagaritswe ku mwuga w’ubuvuzi, ahakana  ibirego byose aregwa. Bivugwa ko afite agahinda gakabije kuko yigeze kugerageza kwiyahura mu 2014, ndetse mu 2021 yashatse kwiyahura anyuze mu idirishya mu rugo rw’ababyeyi be.

Naramuka ahamijwe ibyaha aregwa, Frederic Péchier azahanishwa igifungo cya burundu.

@rfi