EAC: Abo mu nzego z'umutekano n'abasivile bari gutegura imyitozo ihuriweho
Abasirikare, abapolisi, abacungagereza, abakozi b’inzego z’abinjira n’abasohoka n’abasivili bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba batangiye inama y’iminsi itatu igamije gutegura Imyitozo y’Ingabo za EAC izwi nka Ushirikiano Imara 2025.
Iyi nama iri kubera Humanitarian Peace Support Training Centre i Nairobi muri Kenya. Ihuriyemo intumwa zitandukanye zivuye mu bihugu bigize EAC, zirimo abakozi b’inzego z’umutekano n’abasivili.
U Rwanda ruhagarariwe n’itsinda riyobowe na Col Moses Kayigamba, abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Polisi y’Igihugu n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Iyi nama izamara iminsi itatu, igamijwe gutegura imyitozo ya Ushirikiano Imara 2025 kugira ngo izashyirwe mu bikorwa n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Kinyarwanda
English

