Burera: Umugabo yasanganwe ibiti 17 by’urumogi yahinze mu bishyimbo
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo wari warahinze ibiti 17 by’urumogi abivanze n’ibishyimbo. Yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa gatatu, ku wa 15 Ukwakira (10) 2025, nyuma y'uko abaturage batanze amakuru.
Uru rumogi rwasanzwe mu murima uherereye mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusarabuye, aho rwari ruhinze ruvanze n’imyaka isanzwe.
Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage kwirinda mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge, kuko byangiza ubuzima bw’ababikoresha, kandi bikagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ubufatanye n’abaturage bukomeje gufasha Polisi kumenya no gufata abishora mu byaha bitandukanye, by’umwihariko ibijyanye n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Amakuru tuyabona ku bufatanye n’abaturage. Ni yo mpamvu twibutsa abishora mu byaha n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano kubireka, kuko batazihanganirwa. Icyiza kurenza ibindi ni ukwirinda ibyaha kuko nudafatwa none uzafatwa ejo.”
IP Ngirabakunzi yashimiye abafatanyabikorwa n’abaturage ku ruhare bagira mu kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano, avuga ko ubufatanye ari bwo buryo bwiza bwo kubirwanya burundu.
Nimugihe uwafashwe acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Amategeko y'u Rwanda ateganya ko urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.
Kinyarwanda
English

