Musanze: Hafashwe batanu bakora ibikorwa bihungabanya umutekano

Mu mukwabo wakozwe na Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze k’ubufatanye n’izindi nzego, mu rukererera rwo ku wa 28 Kanama (08) 2025, yafashe abantu batanu bakekwaho ibyaha n’ubugizi bwa nabi, bahungabanya umutekano w’abatarage.

Aug 28, 2025 - 11:54
 0
Musanze: Hafashwe batanu bakora ibikorwa bihungabanya umutekano

Ni umukwabo wakorewe mu murenge wa Gataraga, aho abafashwe bakekwaho ibyaha by’ubujura, gutega no kwambura abantu ndetse n’urugomo bikorerwa mu bice bitandukanye byo mu nkengero z’umujyi wa Musanze. 

Polisi ivuga ko itazaha agahenge buri wese wishora mu byaha bihungabanya ituze n’umutekano by’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yagize ati “Umuntu wese uhungabanya umutekano wa mugenzi we, aba akora ibinyuranyije n’amategeko niyo mpamvu agomba gufatwa akabibazwa.”

Yongeyeho ko “K’ubufatanye n’izindi zengo, abaturage bazakomeza kwigishwa ingaruka zo gukora ibyaha ariko abazinangira, bagomba kubibazwa. Ni nayo mpamvu habaho ibikorwa byo kubafata kugira ngo batazengereza abaturage.”

“Buri wese wishora mu byaha cyangwa mu bindi bikorwa bihungabanya umutekano n’ituze rusange, aragirwa inama yo kubireka mbere y’uko afatwa kuko natazibukira azafatwa, amategeko abimubaze.”

Abafashwe bose barakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura, gutega abantu bakabambura, gutobora amazu n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano. Bose bafungiwe kuri station ya Polisi ya Kinigi, kugira ngo bakorerwe dosiye ishikirizwe ubushinjacyaha.