Amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) umwaka w’amashuri wa 2024/2025 azatangazwa ku wa mbere, tariki ya 01 Nzeri 2025, saa cyenda z’amanywa.

Aug 29, 2025 - 21:29
 0
Amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Iyi minisiteri yatangaje ibi yifashishije urukuta rwayo kuri X, ku wa 29 Kanama (08) 2025. Muri ito tangazo yasabye abakandida bakoze ibizamini, ababyeyi n’abafatanyabikorwa bose ko bazakurikirana iki gikorwa. 

Ntibisanzwe ko amanota y'ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye asohoka umwaka w'amashuri ataratangira. Ibi bisa n'ibyatunguye bamwe ntibahisha amarangamutima ku mikorere y'inzego z'uburezi muri iki gihe.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibajije niba abazaba batsinze bagomba kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda  hari uburyo bashobora guhita bakomeza amasomo yabo.

Uwiyise Rucabana kuri X yagize ati:" Nonese ko amanota muyasohoye kare hari icyahindutse mu gihe abanyeshuri bjya muri UR bazajya batangirira? I mean hari Indi intake itari iya September?"

Uyitwa Janvier nawe yagize ati:" Murakoze kubwo kuduha amakuru, ariko nabazaga, ni byiza ko amanota asohotse kare, none ubu abanyeshuri bazabona amanota abajyana muri @universityofrwanda bazategeza umwaka wose?

Gusa hari n'abavuga ko ari uburyo bwiza bwo gufasha abashobora gutsindwa bashaka gusibira gutangirira amasomo hamwe n'abandi.