Polisi yafashe 6 bacukuraga gasegereti na colta na 3 babaguriraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke ifatanyije n’izindi nzego yafatiye mu mugezi wa Rutamba, Umurenge wa Ruli, Akagari ka Jango, abantu batandatu bacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategeko. Hafaswe kandi n’abandi 3 bakekwaho kugura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Polisi ivuga ko aba ari nabo baza ku isonga mu gutiza umurinda abishora muri bino bikorwa by’ ubucukuzi butemewe.
Aba batawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa 14 Nzeri (09) 2025. Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi butemewe kuko bugira ingaruka mbi, haba k’ubukora, umuryango, ibikorwaremezo, ibidukikije ndetse n’ibindi.
IP Ignace Ngirabakunzi; Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yaburiye abitwaza amafaranga bakajya kuyashukisha abaturage kugira ngo bishore muri bene ibi bikorwa by'ubucukuzi butemewe. Yavuze ko yaba abacukura n'abababagurira, bose bazajya bafatwa bashyikirizwe inzego zishinzwe kubakurikirana.
Ati: “ Ushukisha umuturage amafaranga niwe kibazo cyane n'ubwo n'umuturage agomba gutekereza ingaruka zamugeraho igihe yishoye muri ibyo bikorwa. Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo kubigisha bigendane no kubafata kuko nta muntu wakwihanganira kubona umuturage ashyira ubuzima bwe mu kaga ndetse n'ubw'abandi kuko bangiza ibikorwa by'inyungu rusange."
Abacukura gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Ruli bazwi ku izina ry' *abahebyi* bangiza imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi, ndetse bakanagirana n’amakimbirane n’abangirizwa ibikorwa.
IP Ngirabakunzi yavuze ko "Usibye kwangiza ibigaragarira amaso, ubu bucukuzi butemewe n’amategeko bunangiza imibanire y’abaturage, aho usanga abishora muri ubu bucukuzi bashyamirana n’abo bangiriza ibikorwa. Abakora ubucukuzi butemewe n’amategeko tubashishikariza gukorera mu bigo byemewe kuko n’ibyo bitanga umutekano uhagije. Abatabyumva, bazajya bahanwa hisunzwe amategeko.”
Anavuga ko ku bufatanye n'izindi nzego, Polisi y’u Rwanda izakomeza gusobanurira abaturarwanda ingaruka zo kwishora mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro binyuze mu bukangurambaga ndetse no gusangira amakuru n’abaturage y’ahakorerwa ubwo bucukuzi n’ababugiramo uruhare.
Abafashwe bose uko ari icyenda (9) bafunguye kuri station ya Polisi ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.
Abantu 3 bafashwe bagura Colta na Gasegereti
Kinyarwanda
English

