Trump yategetse ko Amerika ifunga inzira ya Hormuz nyuma y’uko ibiganiro na Iran binaniranye

Perezida wa Amerika Donald Trump yategetse ko ingabo z’Amerika zitangira igikorwa cyo gufunga inzira y’amazi ya Hormuz, zigahagarika amato yose ayinjira cyangwa ayisohokamo, nyuma y’uko ibiganiro bya nyuma hagati ya Amerika na Iran byabereye muri Pakistan binaniranye.

Apr 12, 2026 - 20:56
 0
Trump yategetse ko Amerika ifunga inzira ya Hormuz nyuma y’uko ibiganiro na Iran binaniranye

Kuri iki Cyumweru, Donald Trump yatangaje ko yahaye amabwiriza ingabo zirwanira mu mazi za Amerika gutangira igikorwa cyo gufunga inzira ya Hormuz, ashimangira ko amato yose azagerageza kuyinjira cyangwa kuyisohokamo azahagarikwa.

Yavuze kandi ko ayo mabwiriza arimo no gufata amato ari mu mazi mpuzamahanga yishyuye Iran amafaranga yo kunyura muri iyo nzira, avuga ko ayo mafaranga atemewe.

Ibi byakurikiye ihagarikwa ry’ibiganiro byari byatangiye hagati ya Amerika na Iran, byabereye i Islamabad muri Pakistan, bikarangira nta masezerano agerwaho. Intumwa za Amerika zari ziyobowe na Visi Perezida J.D. Vance zatangaje ko zatanze icyifuzo cya nyuma ariko Iran ntiyacyemera.

Nyuma y’itangazwa ry’icyo cyemezo, Ingabo zirinda ubutegetsi bwa Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps zatangaje ko ziri kugenzura byuzuye ingendo zose zinyura mu mazi yo mu muyoboro wa  Hormuz.

Zanaburiye ko umwanzi uzakora ikosa muri iyo nzira azahura n’ingaruka zikomeye, zivuga ko ashobora “gufatwa n’umuyaga w’urupfu”.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump yongeye gushimangira ko ashobora gutegeka ibitero  byibasira ku bikorwaremezo bya Iran, birimo ibya peteroli n’amashanyarazi, mu gihe nta masezerano yagerwaho yo guhagarika intambara.

Yanavuze ko Amerika igiye gutangira gusenya ibisasu byo mu mazi (mines) Iran yashyize muri uwo muyoboro wa Hormuz, anongeraho ko ibindi bihugu bishobora kwifatanya muri icyo gikorwa cyo kuyifunga.

Hagati aho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman yasabye Amerika na Iran kwemera  agahenge, kugira ngo ibiganiro bigere ku musaruro no kwirinda ko intambara irushaho gukaza umurego.

Ibi byemezo bishya ku mpande zombi byerekana ko umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran ukomeje kwiyongera, cyane cyane nyuma y’aho umuyoboro wa Hormuz ibaye igicumbi cy’ayo makimbirane akomeje gukwira mu burasirazuba bwo hagati.