Ubufaransa bwatangiye iperereza ku rupfu rw’umukozi wa UNICEF w'umufaransa wapfiriye i Goma
Ubutabera bw’ Ubufaransa bwatangaje ko bwatangiye iperereza ku cyaha cy’intambara nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset, umukozi wa UNICEF wiciwe i Goma mu burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo, bitewe n'igisasu cyarashwe na drone cyaguye ku nyubako yabagamo abakozi b’ubutabazi kigahitana n’abandi basivili babiri. Ni mu gihe intambara ikomeje hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe (03) 2026, ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bushinzwe kurwanya iterabwoba n’ibyaha mpuzamahanga bwatangaje ko bwafunguye iperereza ku byaha bishobora gufatwa nk’iby’intambara, nyuma y’urupfu rw’umufaransakazi wari mu butumwa bw’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC.
Ubu bushinjacyaha bwavuze ko iperereza ryatangiye rikorerwa ku muntu utaramenyekana, rigamije gusobanura niba urupfu rwa Karine Buisset rushobora gufatwa nk’ubwicanyi bugize icyaha cy’intambara.
Iperereza ryahawe urwego rwihariye rwa gendarmerie y’Ubufaransa rushinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu n’iby’intambara. Abashinzwe iperereza bazasesengura uko igitero cyagenze, impamvu cyabaye n’uwaba yarakigizemo uruhare, banamenyeshe amakuru umuryango wa nyakwigendera.
Amakuru yatangajwe n’ubushinjacyaha agaragaza ko mu rukerera rwo ku wa Gatatu, Karine Buisset w’imyaka 54 yapfiriye mu mujyi wa Goma nyuma y’uko inzu yabagamo iguyeho igisasu.
Icyo gitero nticyahitanye we wenyine kuko cyanatwaye ubuzima bw'abandi basivili babiri, mu gihe inkomoko yacyo itaramenyekana neza kugeza ubu.
Nk’uko byatangajwe na MONUSCO, bishoboka ko icyo gisasu cyaturutse kuri drone yagabye igitero ku nyubako yari icumbikiye abakozi b’imiryango y’ubutabazi i Goma.
Umuryango wa UNICEF watangaje ko wababajwe cyane n’urupfu rwa mugenzi wabo, uvuga ko ari igitero cyibasiye abakozi b’ubutabazi bari mu kazi ko gufasha abaturage mu bihe by’intambara.
Ku ruhande rwa M23, umuvugizi wazo yatangaje ko ingabo za leta ya Congo ari zo zagabye icyo gitero. Icyakora, guverinoma ya RDC yahakanye ayo makuru, ivuga ko itashobora gukora igikorwa gihabanye n’indangagaciro zayo, inagaragaza agahinda kenshi ku rupfu rw’uwo mukozi w’ubutabazi.
Leta ya Kinshasa na yo yatangaje ko yatangiye iperereza ryayo rigamije kumenya neza ibyabaye n’inkomoko y’iturika, kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwa Karine Buisset, rwabaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kubamo imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23.
Kinyarwanda
English

