Kenya: Imvura idasanzwe imaze guhitana abantu 81
Muri Kenya, abantu nibura 81 bamaze gupfa bazize imvura nyinshi yaguye kuva mu ntangiriro za Werurwe (03) 2026, aho Umurwa mukuru Nairobi uza ku isonga mu hibasiwe, bitewe n’imyuzure yangije imihanda n’imiyoboro y’amazi.
Nibura abantu 81 bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Kenya muri uku kwezi gusa, nk’uko byatangajwe ku Cyumweru n’inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Muchiri Nyaga, yavuze ko kugeza ubu imibare y’abapfuye igeze kuri 81, ashimangira ko Nairobi ari yo yibasiwe cyane, ifite abapfuye 37.
Yavuze kandi ko imvura yongeye kugwa cyane mu mpera z’icyumweru, igateza imyuzure ikomeye yangije imihanda n’imiyoboro y’amazi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iyi mvura ikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, mu gihe ibikorwa remezo bidashobora kwihanganira ubwinshi bw’amazi.
Inzego zibishinzwe zatangaje ko zikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze no gutanga amakuru ku ngaruka z’iyi mvura.
@RFI
Kinyarwanda
English

