Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe umugabo w’imyaka 43, ufite udupfunyika tw’urumogi dupima ibiro bisaga bitadatu (6), ari kurukwirakwiza mu baturage.

Mar 17, 2026 - 17:18
 0
Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Bucuzi ku mugiriba wo ku wa 16 Werurwe (03) 2026, mu Kagali ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, aho yavuze ko arukura mu gihugu cy’abaturanyi, agakoresha inzira zitemewe kugeza ageze mu karere ka Musanze ari naho atuye. 

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki gikorwa uyu mugabo yakoze ari insubiracyaha kuko muri 2022, we (uwafashwe), nyina n’umuvandimwe we bari barahamijwe n’urukiko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, baza gukatirwa igihano cy’igifungo cy’umwaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko abacuruza ibiyobyabwenge badakwiye guhabwa agahenge na gato, ahubwo bakwiye gujya bagaragazwa kugira ngo bafatwe batarangiza abaturage.

Yagize ati:"Ntawe ukwiye kurebera umuntu ugirana isano n’ibiyobyabwenge kuko yaya ashyigikiye ibikorwa bibi, dukwiye kubatamaza bakagaragara mbere y’uko bangiza igihugu.”

Yongeraho ko “Abantu barasabwa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka, ku mutekano, imibereho y’umuturage ndetse no k’ubuzima bw’igihugu muri rusange.”

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha ndetse no kurwanya ababyishoramo, bigatuma hari abafatwa bakabibazwa.

Uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gukwirakwiza urumogi yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe. 

Ni mu gihe urumogi rubarirwa mu biyobyabwenge bihambaye, aho uyu mugabo aramutse abihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW), nk’uko biteganwa n’ Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.