RGB yasabwe korohereza abashaka gushinga amadini n’amatorero
Umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko yasabye ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) korohereza abashaka gutangiza imisyango ishingiye ku myemerere kuko amabwiriza bashyiriweho arimo amananiza. Ni mu gihe umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yasobanuye ndetse ashimangira impamvu yabyo.
Muri Werurwe (03) 2025, nibwo RGB yashyizeho amabwiriza mashya ku miryango ishingiye ku myemerere akubiyemo gutanga miliyoni 2 Frw yo kwandikwa ndetse n’urutonde rw’abantu 1000 bawushyigikiye mu karere ushaka gukoreramo. Kuva icyo gihe, aya mabwiriza yakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe barayashima abandi bayabonamo inzitizi ku bashaka gutangiza amadini mashya.
Izi mpungenge zongeye kugaragazwa ku wa 19 Ugushyingo (11) 2025 ubwo Dr. Doris Uwicyeza Picard yagezaga raporo ya RGB ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ibikubiye muri raporo igaragaza ibikorwa bakoze mu mwaka 2024/2025 ndetse n'ibyo uteganya gukora mu mwaka ukurikiyeho.
Depite Ntezimana yasabye ko iyi mibare yakongera gusuzumwa, anagaragaza ko kuzuza imikono 1000 kuri we abibona nk’amananiza.
Yagize ati: “Ese idini cyangwa itorero ridafite abarisengeramo bangana batyo bivuze ko batasenga? Gusenga bisaba ko mwuzuza umubare 1000? No gushinga ishyaka ntabwo nkeka ko ari ko amategeko avuga, nkaba mbona mu byukuri iyi mibare iri hejuru, ari nk’amananiza bibaye ari ko bimeze byakwigwaho bakoroherezwa kuko sinibwira ko iyi mibare yoroshye. Kandi n’iyo yaboneka, yaboneka ku bashoboye gutera imbere, kandi umuntu atera imbere yahereye hasi.”
Dr. Uwicyeza yasobanuye ko intego atari ugushyiraho amananiza ahubwo ko aya mabwiriza ajya gushyirwaho hashingiwe kuri bibazo byari byagaragaye mu madini n’amatorero kandi ashyirwaho ngo abikemure.
Yagaragaje ko habayeho kungurana ibitekerezo n’abahagarariye amadini n’amatorero na mbere y’uko ashyirwaho, bityo ko ntawe byatunguye.
Ati “Ibyo tugenda tubasaba rwose na bo barabizi, bazi n’impamvu. Nko kuri iyi mikono, hari hagiye hagaragara ikibazo cy’amadini yiyomora ku yandi, insengero zikiyomora, zikaza gukorera mu baturage zigateza urujijo kuko hari ababa bakeka ko itorero ritahindutse, bakaba bayobya ababagana.”
Yongeraho ko iyo mikono izafasha abaturage kumenya abaje gukorera aho batuye.
Ati: “Iyo mikono ni ukugira ngo abaturage bamenye ibikorwa byabo, abaje kuhakorera, n’abahari bamenye uko bameze. Ntabwo ari ukubananiza ni ukugira ngo dukuremo urwo rujijo, abantu batazajya bayobywa.”
Dr Uwicyeza yahoshyuye aya amabwiriza ari kugira uruhare rukomeye mu gushyira ku murongo imiryango ishingiye ku myemerere. Yavuze ko mu mwaka wa 2024/2025, RGB yakiriye ubusabe bw’imiryango isaba ubuzima gatozi 49 buhabwa itatu gusa. Ni mu gihe 23 yasabye icyangombwa cyo guhuza n’itegeko, umwe gusa ari wo wagihawe.
@Igihe
Kinyarwanda
English

