Ikiguzi cy’ifumbire y’imborera no kuyibura byatumye batangira kuyikorera.
Abahinzi bo mu gishanga cya Bisenyi giherereye mu murenge wa Rugarika, mu karere ka Kamonyi baravuga ko batangiye kwikorera ifumbire y’imborera nyuma yo kugorwa no kuyibona, n’aho bayibonye ikabahenda cyane. iyi fumbire bavuga ko bayikora mu bisigazwa by’imyaka ndetse n’ibindi byatsi.
Hirya no hino mu gihugu bategereje imvura y’umuhindo kugira ngo batangire guhinga igihembwe cya 2024 A [Season 2024 A]. Abahinzi bo mu gishanga cya Bishenyi gituburirwamo ibigori muri iki gihembe, bavuga ko bayobotse inzira yo kwikorera ifumbire y’imborera mu rwego rwo gukemura ikibazo gikomeye bari bafite.
Umwe, ati “hari ibigorigori biba byarasigaye mu gishanga … tumaze kwiga iyo fumbire, twasanze idakwiye kuba ikibazo muri koperative ahubwo natwe twayikorera, aho kugirango tujye kuyigura ahandi cyangwa abahinzi bajye kugura ifumbire kandi bafite ubumenyi bwo kuyikorera, nuko tukayikorera”.
Undi yunze murya mugenzi we, ati: “nkanjye naguraga imodoka 3 z’ifumbire ariko ubu ngubu nzagura imwe, 2 nzaba nazikoreye, bizagabanya gusohora amafaranga.”
Iki gitekerezo cy’aba bahinzi cyo kwikorera ifumbire, kije mugihe minisitiri w’intebe, DR. Edouard Ngirente, ubwo hizihizwaga ibirori by’umuganura mu mwaka ushize w’2022, yarasabye inzego z’ibanze gusubira ku muco wo gushishikariza abaturage kubaka ingarani mu ngo zabo mu rwego rwo kwibonera ifumbire y’imborera.
Icyakora aba bahinzi bagaragaza iterambere n’imyubakire biri kubangamira abahinziku kubona ifumbire y’imborera.
Bararuha Evariste, ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rugarika, yagize ati: “ibikorwa by’ubworozi ari nayo nkomoko y’ifumbire dukoresha bigenda bigabanuka! Abantu baratura bakubaka kandi uko bubaka niko bagenda bajya kure y’ubworozi, ugasanga ifumbire iba nkeya. Ni muri urwo rwego twebwe twongera ubukangurambaga kugirango abahinzi ibisigazwa by’ibihingwa basaruye be kubipfusha ubusa, ahubwo babikoremo ifumbire y’imborera izabafasha mu kindi gihe cy’ihinga”.
Abahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko ifumbire y’imborera ikungahaye ku byangombwa bitunga ibimera, ikabifasha mu kwegeranya ubutaka bworoshye, ndetse no guha ubutaka bufatanye cyane koroha, bugahumeka.
Iyi fumbire kandi idashobora gusimbura iy’ imvaruganda, ikagoboka abihinzi cyane cyane mur’ibi bihe ifumbire y’imborera yabaye ikibazo hirya no hino ku isi, bitewe n’ibihano byafatiwe Uburusiya kubera intambara bwagabye muri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022.
Kinyarwanda
English

