Gabon: Generali i warukuriye abarinda Perezida Ali bongo, yagizwe perezida w’inzibacyuho.
Gen Brice Oligui Nguema yatangajwe nka Perezida w’inzibacyuho n’igisilikari cyahiritswe ubutegetsi bwa Ali Bongo, kurubu ufunzwe nk’uko byatangajwe na na televiziyon Gabon 24, ku mugoroba wo kur’uyu 30 Kanama (08) 2023. Nimugihe Noureddin Bongo Valentin ; umuhungu wa Ali Bongo yatawe muri yombi.
Mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo ya Gabon 24 rivuga ko “Gen. Oligui Nguema Brice yagizwe Perezida wa komite ishinzwe inzibacyuho no ikongera gusubizaho bigo bya leta, ndetse aba Perezida w’inzibacyuho.”
Ibi byatangajwe mugihe hari abasilikari bakuru babarirwa muri mirongo bahagarariye inzego zose z’ingabo muri iki gihugu.
Gusa igihe leta y’inzibacyuho izamara ntikiratangazwa, cyane ko abahiritse ubutegetsi bakomeje gushyiraho ibihe bidasanzwe bizarangira ari uko hatanzwe andi mabwiriza.
Ibihe bidasanzwe byashyizweho mu minsi ine ishize n’ubutegetsi bwa Ali Bongo kugira ngo habungabungwe ituze rya rubanda.
Mu Itangazo ryabo, bagize bati: “Guhera ejo, abanya-Gabon bazongera gushobora kugenda mu bucuruzi bisanzuye kuva saa kumi n'ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z’umugoroba. Urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rurabujijwe kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza iza mugitondo, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
Icyakora isaha yo gutahiraho yongeweho isaha imwe gusa.
Colonel Ulrich Manfoumbi Manfoumbi na we yatangaje ko ibitangazamakuru byari byahagaritswe ku mugoroba wo ku wa gatandatu, umunsi w’amatora ya perezida, bigiye kongera gukora.
Uko guhagarika by'agateganyo ku gutangaza makuru byibasiye gusa itangazamakuru rikoresha igifaransa birimo: France 24, RFI na TV5 Monde.
Gen Oligui Nguema yategetse ko za Fibre optique zihuzwa ndetse no gusubizaho imiyoboro ya za radio na televiziyo mpuzamahanga. Yavuze ko ibyo biganisha mu bihe byiza byo kwishima.
Ali Bongo afungiwe mu cyuma wenyine.
Perezida Ali Bongo ufungiwe iwe, yasabye ubufasha bwo kwamagana ihirikwa ku butegetsi ndetse no kubimenyesha inshuti ze z’amahanga
Afungiwe hamwe n’umuryango we ndetse n’abaganga bamukurikirana. Yanavuze ko benshi mu bantu be ba hafi batawe muri yombi, barimo umuhungu we Noureddin Valentin ndetse na Ian Ghislain Ngoulou, yahoze akuriye ibiro bya Nourredin Bongo.
Aba bakurikiranyweho kugambanira inzego za leta, kunyereza umutungo wa leta cyangwa se gucura umukono wa perezida wa Repubulika.
Ali Bongo, w’imyaka 64, yabaye perezida wa Gabon kuva mu Kwakira (10) 2009,asimbuye se Omar Bongo.
Yahiritswe ku butegetsi nyuma y’igihe gito hatangajwe ko yegukanye itsinzi mu matora ya Perezida ku majwi 64.27%.
Gen Brice yagizwe Perezida w’Inzibacyuho, yatangarije ikinyamakuru Le Monde ko Ali Bongo yacyuye igihe.
Kinyarwanda
English

