Ese birashoboka ko bitarenze 2030, SIDA izaba ari amateka?

Ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ryemeza ko bigishoboka guhagarika /kurandura SIDA nk'intego yihaye kuba yagezweho mu mwaka w' 2030. Icyakora rivuga ko icyuho cy’amafaranga kigenda cyiyongera gituma bitagerwaho mu buryo bwihuse.

Jul 16, 2023 - 16:17
 0
Ese birashoboka ko bitarenze 2030, SIDA izaba ari amateka?

Ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ryemeza ko bigishoboka guhagarika /kurandura SIDA nk'intego yihaye kuba yagezweho mu mwaka w' 2030. Icyakora rivuga ko icyuho cy’amafaranga kigenda cyiyongera gituma bitagerwaho mu buryo bwihuse.

Ibikubiye muri raporo nshya na ONUSIDA/ UNAIDS byerekana ko gutinda bishoboka cyane muri iyi myaka 10, nk'uko bigaragazwa na Winnie Byanyim; umuyobozi mukuru w'iri shami.

UNAIDS/ONUSIDA  ivuga ko icy'ingenzi muri byose ari uguhitamo politiki ngenderwaho ndetse no gushaka amafaranga byakoreshwa mu guhagarika icyorezo cya SIDA, nk'ikibazo  cy’ubuzima rusange kugeza muri 2030, mu rwego rw’intego z’iterambere rirambye zemejwe muri 2015.

Icyakora raporo yerekana ko kurandura SIDA ntaho biragera, ariko bishoboka guhitamo inzira yo kubitangira.  Madamu Byanyima yagize ati : "ariko dushobora gutangira inzira yo kurangiza SIDA, ariko ni amahitamo."

iri shami ry'umuryango w'abibumbye urasaba ko ubusumbane barwanywa, gutera inkunga abaturage n'imiryango itegamiye kuri Leta ndetse  no gutanga inkunga ihagije kandi irambye.

Madamu Byanyima avuga ibihugu byashoye muri iyi gahunda yo kurandura SIDA bifite aho bigeze , ndetse avuga ko Muri Afrika y'Iburasirazuba [u Rwanda ruherereyemo] ndetse no muri Australe, aho imibare y'ubwandu bushya yagabanutse ku kigero cya 57% kuva mu mwaka w'2010.

ibihugu bya Botswana, Eswatini, u Rwanda, Tanzania na Zimbabwe bimaze kugera ku cyiswe "95-95-95": ni ukuvuga 95% by'ababana na virusi itera SIDA babizi, 95% by'abo bantu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse na 95% by'abantu bafata imiti kuburyo virus yagabanutse kandi badashobora kuyikwirakwiza.

Ibindi bihugu 16 birimo  umunani byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bigeze ku kigero cya 65%  by’ababana na virusi itera SIDA bari mu nzira yo kugera ku ntego. Mugihe ibihugu nka Thaïlande, Koweït, Arabiya Sawudite[Arabie saoudite] na Danemark nabyo biri kuri uru rutonde.

Haracyapfa umuntu buri munota!

Imibare yerekana ko mu mwaka w'2020, abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA babarirwaga muri Miliyoni 7.7 , ariko mu mwaka w'2022 bageze kuri miliyoni 29.8. Nimugihe kuva mu mwaka w'1995 ubwandu bushya byagabanutseho 59%.

Ku ruhande rw'abana, imibare yerekana ko kuva muro 2010 kugeza muri 2022, ikigero cy'abandura bashya cyagabanutseho 58%, imibare iri hasi kuva mu mwaka w'1980.

Kuri  Byanyima, gushyira akadomo kuri SIDA bizaba uburyo bwiza ku bayobozi bariho uyu munsi bwo guha umurage udasanzwe kandi ufite ukomeye.

Mu 2022, buri munota hapfaga umuntu umwe azize SIDA, kandi abantu bagera kuri miliyoni 9.2 ntibafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, harimo abana 660 000.

Hari inzitizi nyinshi zidindiza umuvuduko w'intego.

Muri 2022 na 2023, ibihugu bitanu (Antigua et Barbuda, Ibirwa bya Cook, Barbade, Saint -Christophe et Nevis, na Singapur) byatesheje agaciro iby'imibonano mpuzabitsina ku bahuje ibitsina.

 Ariko ONUSIDA ivuga ko henshi ku isi hari amategeko ahana abaturage bafite ibyago byo kwandura, cyangwa imyitwarire yabo ihora iteza ikibazo muri rubanda.

Ibihugu byinshi [ 145] bihana ikoreshwa cyangwa gufata ikigero gito cy'ibiyobyabwenge, mugihe 67 ari byo bihana icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina ikorwa hagati yabahuje ibitsina, mugihe ibigera kuri 20 bihana abihinduje ibitsina byabo.

Byongeye kandi, ONUSIDA inavuga ko ibihugu 143 bihana cyangwa abishora mu bwandu bwa virus itera SIDA, abatabimenyekanisha cyangwa se abayanduza abandi.

Inagaragaza ko iyo abayobozi birengagije, bahaye akato ndetse bahanye abantu babana na virusi itera SIDA cyangwa bafite ibyago byo kuyandura, kugera ku ntego zo kuyirandura  bihura n'imbogamizi, ndetse bigatuma abntu benshi bayandura.

Indi mbogamizi itoroshye ni uburyo bwo gutera inkunga ubu buryo ku isi yose. Nyuma yo kwiyongera cyane mu ntangiriro ya za 2010, byongeye gusubira hasi umwaka ushize bigera ku kigero byariho muri 2013.

Muri  2022, miliyari 20.8 z'amadolari y'Amerika zari zashyizwe muri gahunda zijyanye na virusi itera sida mu bihugu bikennyen'ibiri mu nzira y'amajyambere, aho yagabanutseho 2,6% kuva mu 2021 kandi ari munsi ya miliyari 29.3 z'amadolari akenewe muri 2025.